Mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi giherereye hagati y’Uturere twa Ngoma na Kirehe hatangijwe umushinga wo kwagura ubuso buhingwaho umuceri hongerwaho hegitari 100, mu rwego rwo kongera umusaruro, kugabanya ibihombo byaterwaga n’amazi menshi no guhanga imirimo ku baturage.
Abahinzi bagaragaza ko uyu mushinga uje gukemura ikibazo cyari kimaze imyaka gituma bahomba umusaruro.
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki 23 Nyakanga 2026 ugamije kongera ubuso buhingwaho umuceri ku busanzwe bwari busaga hegitari 490, unongeramo ibikorwaremezo bizafasha gucunga amazi no gukumira ibiza byakundaga kwangiza imyaka.
Abahinzi bahinga muri iki gishanga babwiye MUHAZIYACU ko amazi menshi yaterwaga n’imvura yabateraga igihombo gikomeye.
Uwimbabazi Christine, umuhinzi utuye mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yavuze ko igihembwe cy’ihinga gishize cyababereye kibi kubera imyuzure.
Ati: “Iki gihembwe cyashize ntabwo twasaruye na gato kuko amazi yaradutembanye. Byarangiye twongeye gushaka imbuto turongera turatera kandi dutera amazi atugera mu mabere. Nibaramuka bakemuye iki kibazo byatuma umusaruro wiyongera kuko umuceri mwinshi upfira mu mazi.”
Murerankunda Théogène na we yavuze ko amazi menshi yagabanyije umusaruro we cyane
Ati: “Mu gihe cy’imvura amazi yazaga agakubita umuceri weze ukagenda. Mbere muri are 10 nezagamo imifuka itanu, ariko ubu nasaruye ibiro 150 gusa. Nibamara gutunganya igishanga turizera ko umusaruro uzazamuka.”
Perezida wa Koperative COOPRIKI-Cyunuzi, Harerimana Evariste, yavuze ko kwagura ubuso buhingwa no kunoza imicungire y’amazi bizafasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abanyamuryango.
Yagize ati: “Twari dusanzwe duhinga kuri hegitari 490, none hiyongereyeho izindi hegitari 69 ku buso koperative ikoresha. Twiteze ko umurumbuko uziyongera kuko ibishanga bishya birera neza. Bizafasha abanyamuryango n’abandi baturage bazahabwa imirima kwivana mu bukene.”
Yavuze ko koperative igizwe n’abahinzi basaga 3,458 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe, kuri ubu bakaba beza impuzandengo ya toni 6.4 kuri hegitari, ariko intego bafite ari ukugera nibura kuri toni 8 kuri hegitari mu mwaka wa 2027.
Harerimana yavuze ko ibyo bazabigeraho binyuze mu gukoresha imbuto z’indobanure, amafumbire, kunoza uburyo bwo kuhira no guca imiyoboro mishya y’amazi izagabanya ibihombo byaterwaga n’imyuzure.
Yongeyeho ko nubwo ibikorwa byo kwagura igishanga byatangiye, hakiri ubuso bugera kuri hegitari 600, cyane cyane mu gice cya Rwabutazi mu Murenge wa Gatore, bugikeneye gutunganywa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko uyu mushinga ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane imvura nyinshi itera imyuzure.
Yagize ati: “Haguwe ubuso buzahingwaho ndetse hongerwa n’inzira z’amazi kuko bigaragara ko mu minsi iri imbere imvura ishobora kwiyongera. Ibi bizafasha gukumira ibiza byatumaga umusaruro utagerwaho.”
Yongeyeho ko abahinzi bazakomeza guhinga ku buso bugera kuri hegitari 600, kandi ko imbuto nshya zera vuba zizabafasha guhinga no gusarura inshuro eshatu mu mwaka, bityo umusaruro ukiyongera.
Guverineri yasabye abahinzi gukoresha neza amahirwe bahawe, umusaruro ukazateza imbere imibereho y’imiryango yabo, anabakangurira kwita ku bana bari mu biruhuko no kwirinda inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.
Hegitari 100 zigiye gutunganywa izigera kuri 41 ziri ku ruhande rwo mu Murenge wa Murama na Mutenderi mu Karere ka Ngoma naho izindi zisigaye 69 ziri ku gice cyo mu Karere ka Kirehe
Uyu mushinga utegerejweho kongera umusaruro w’umuceri, guhanga imirimo mishya ku baturage no gutuma igishanga cya Kibaya-Cyunuzi kibyazwa umusaruro mu buryo burambye binyuze mu kucyagura no mu micungire inoze y’amazi.














