MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
19/09/2026

Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi bubungabunga Ubutaka (Rwanda Institute for Conservation Agriculture – RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku nshuro yaryo ya kane ryatanze Impamyabumenyi ku banyeshuri 82 basoje amasomo bize mu gihe cy’imyaka itatu, bakaba barangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije.

Ibirori byo gushyikiriza izi mpamyamumenyi aba banyeshuri, byabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, byitabirwa n’abayobozi batandukanye, ababyeyi b’aba banyeshuri ndetse n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Edward Kadozi yasabye abarangije muri RICA kuba abashakashatsi bazana ibisubizo mu baturage kandi bagakoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi buhuza uburezi n’ibikenewe n’abaturage ndetse n’inganda.

Ati: “RICA yerekana uko ibi bishobora gukorwa, yibanda ku buhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije, ikagaruka ku bibazo by’ingutu bikomereye u Rwanda n’Afurika, nko kumenya uko twakongera umusaruro binyuze mu bushakashatsi.”

Yakomeje agira ati: “Ejo, aba barangije bazongera babibe izindi mbuto binyuze mu mirimo yabo, ibitekerezo, ubushakashatsi, ubucuruzi, n’imiyoborere ishingiye ku gufasha umuryango. Uku ni ko uburezi buhindura ubuzima, ni ko ibigo bihinduka moteri y’iterambere, kandi ni ko ubumenyi bushakirwa hano muri RICA bushobora gufasha ejo hazaza h’ubuhinzi bw’u Rwanda na Afurika muri rusange.”

Niyompano Benitus usoje amasomo muri RICA, yagize ati: “Benshi muri twe, ubuhinzi bwari inzira nshya yo kunyuramo, ariko kuri uwo munsi dutangira kwiga, twasangiye urugendo hano muri RICA dusanga ari ikigo gifite inshingano zagutse zo gufasha no kwereka inzira icyiciro gishya cy’abanyeshuri bagomba kuba abantu bazahanga udushya mu guhindura ubuhinzi.”

Umuyobozi Wungirije w’Agateganyo mu Ishuri Rikuru rya RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yagaragaje ko ubumenyi bw’abarangije muri iyi Kaminuza budashidikanywaho ku isoko ry’umurimo no gukemura ibibazo bikiri mu kugera ku buhinzi bubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Uyu munsi ntitwizihije impapuro gusa, ahubwo twizihije ubumenyi, ubuhanga mu kazi no kwitanga abana bagize mu myaka itatu yose biga mu mashuri muri za raboratwari ndetse no mu mirima, aho bigishyijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo biboneka mu buhinzi bwacu kugira ngo bafashe abahinzi bato kandi barengere ubutaka n’ibidukikije.”

Abanyeshuri 82 barangije amasomo yabo mu buhinzi burengera ibidukikije bigatuma abamaze kurangiza amasomo muri iyi kamenuza bose hamwe bagera 321 mu myaka ine.

Umuyobozi wungirije w’agateganyo mu Ishuri Rikuru rya RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yagaragaje ko ubumenyi bw’abarangije muri iyi Kaminuza budashidikanywaho ku isoko ry’umurimo
Benitus Niyompano umwe mubasoje amasomo muri RICA
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Edward Kadozi yasabye abarangije muri RICA kuba abashakashatsi bazana ibisubizo mu baturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa
Amakuru

Gatsibo: Abatekereza ko impinduka mu buyobozi ari amahirwe yo gukora ibibi baraburirwa

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

Ngoma: Miliyoni 448 Frw zakoreshejwe mu kubakira aba DASSO amacumbi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU