MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Miliyoni 448 Frw zakoreshejwe mu kubakira aba DASSO amacumbi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
19/09/2026
Imwe mu nzu 14 zubakiye aba DASSO mu Karere ka Ngoma ubwo yatahwaga ku mugaragaro

Imwe mu nzu 14 zubakiye aba DASSO mu Karere ka Ngoma ubwo yatahwaga ku mugaragaro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagaragaje ko bwubatse inzu 14 zo kubamo nk’amacumbi y’abakozi b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO), afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 448 Frw.

Izo nzu zubatswe mu rwego rwo gufasha abakozi ba DASSO kubona amacumbi hafi y’aho bakorera, bityo bakarushaho kuboneka no kwitabira inshingano zo gucunga umutekano igihe bibaye ngombwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, ubwo Akarere ka Ngoma kamurikaga ibikorwa n’ibyagezweho mu myaka itanu ishize, kuva mu 2021 kugeza mu 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko mbere yo kubaka izi nzu, ubuyobozi bwasesenguye ibibazo byajyaga bigaragara ku bakozi ba DASSO, birimo kuba bamwe babaga ahatandukanye n’aho bakorera.

Yagize ati: “Twarasesenguye tubona ko hamaze kugaragara ibibazo bitandukanye aho aba DASSO batahaga bamushaka umutekano wahungabanye bagasanga nta muriro yabonye, telefone yashizemo umuriro, cyangwa se yaryamye yasinziriye ariko iri cumbi, coordinator wa DASSO aribamo.”

Niyonagira yavuze ko izo nzu zubatswe mu buryo bwa ‘two in one’, ku buryo abakozi ba DASSO b’abagabo bagira aho baba, n’abagore na bo bakagira aho baba.

Yagize ati: “Aha rero, nta rundi rwitwazo aho bakenewe hose bahita bakora kandi aka ni agashya ko mu Karere kacu ka Ngoma nta handi ndakumva.”

Meya Niyonagira yavuze ko iki gikorwa cyahuriranye no kongera umubare w’abakozi bari mu rwego rwa DASSO, kugira ngo bakomeze gufatanya n’ubuyobozi mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Ingabire Jean Claude, Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye Akarere ka Ngoma kuba karashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, harimo no kubaha amacumbi.

Yagize ati: “Turashimira Akarere ka Ngoma ko urwego rwo kubakira abakozi ubushobozi bakigize intego dushingiye no kuba baraboneye aba DASSO aho kuba, ni ikintu kiza mwakwishimira kuko nta handi kiri, mwakomeje kutugaragariza ko mufite imikoranire myiza.”

Izi nzu zubatswe ari 14, ku buryo buri Murenge w’Akarere ka Ngoma ufite inzu yo kubamo abakozi ba DASSO.

Imwe mu nzu 14 zubakiye aba DASSO mu Karere ka Ngoma ubwo yatahwaga ku mugaragaro

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Njyanama y’Akarere ka Kayonza isize ikibazo cy’amapfa kiri mu bihangayikishije

Njyanama y'Akarere ka Kayonza isize ikibazo cy'amapfa kiri mu bihangayikishije

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU