Nzayisenga Claudine utware igare, ni umukobwa w’imyaka 18 utuye mu Kagari ka Bihembe mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.
Yamenye igare afite imyaka 11 ngo kuva yarimenya byamufashije gufasha imirimo ababyeyi harimo kuvoma, kwahirira inka ndetse no gusasira ikawa neza.
Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko gutwara igare ari umukobwa ntacyo bitwaye agashishikariza n’abandi kuryiga bakarimenya.
Ati : “Ubu maze imyaka nk’irindwi ndizi, mu rugo ni njye mukuru wari uhari nkabona gutunda ibyatsi byo gusasira ikawa bimvuna mpitamo kuryiga ndarimenya, ubu ninjye urikoresha mu kuvoma, gusenya, gutunda ibyatsi byo gusasira n’indi mirimo isaba igare iwacu, uretse ibyo n’iyo ababyeyi bakeneye kujyana nk’ibitoki mu isoko barantuma nta kibazo.”
Nzayisenga yakomeje avuga ko kumenya igare uri umukobwa nta kindi bisaba uretse gutinyuka ariko umuntu akabifashwamo n’ababyeyi, yashishikarije n’abandi bakobwa kwiga igare bakarimenya.






