Umuryango RWAMREC ukorera mu Karere ka Gatsibo wahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero n’abahagarariye Inama y’Iguhugu y’Abagore ku rwego rw’umurenge n’akagari n’inzego z’umutekano ku kurwanya ihohoterwa, mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuryango RWAMREC, ku nkuga ya CARE International Rwanda, binyuze mu Mushinga BAHO, yasoje amahugurwa y’abayobozi b’inzego zitandukanye hamwe n’abanyamadini 83, barimo 40 bo mu Murenge wa Kabarore na 43 bo mu Murenge wa Remera. Aba bose bahuguwe ku buryo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe impinduka nziza, ibyiswe Gender Transformative Approach (GTA), mu Rurimi rw’Icyongereza.
Aya mahugurwa yabaye kuva ku wa 06 kugera ku wa 07 Ukuboza 2023, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuhuzabikorwa w’Umuryango RWAMREC Shyikiro Gimu Ntayoberwa yavuze ko uyu ari umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ukangurira abaturage bafitanye amakimbirane kuyavamo.
Yagize ati: “Ubundi RWAMREC ni umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ni umuryango Nyarwanda. Ufite Umushinga witwa BAHO, ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo, aho ukangurira abashakanye ariko bafitanye amakimbirane kuyavamo hakoreshejwe uburyo butatu. Hari uburyo bwo guhugura iyo miryango ibana mu makimbirane, hakaba uburyo bwo guhugura indi miryango itabana mu makimbirane dukoresheje ikoranabuhanga, hanyuma hakabaho no gukorana n’inzego z’ibanze.”
Ku wa Kabiri, mu nteko, abaturage bashishikarijwe gufatanya gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rugo n’aho batuye. Hatanzwe kandi ibikoresho byifashishwa mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bitwa Abaharanirampinduka 102 bo mu Murenge wa Remera, igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa Urujeni Consolee, mu Kagari ka Bushobora mu Mudugudu wa Kamabuye.
Mu Murenge wa Kabarore ho iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabeza, mu Mudugudu wa Gatoki, kiyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwakikora w’Umurenge, Rugaravu Jean Claude.
Shyikiro yavuze ko Abaharanirampinduka bagizwe n’abahoze bafitanye amakimbirane mu miryango bahuguwe bagahinduka, bakangurirwa kwigisha abandi, bahawe ibikoresho birimo amajaketi, ibikapu, n’imfashanyigisho z’amashusho atandukanye zizajya zibafasha kwigisha abandi.
Yagize ati: “Twahuguye abo bagiye bava mu miryango irimo amakimbirane bagahinduka, tubahugura uburyo bwo gukangurira abandi guhinduka. Ubwo twabambitse amajaketi, ibikapu, tubaha n’ibikoresho byitwa power posters: ni ibikoresho biba biriho amashusho atandukanye bashobora kwifashisha mu bukangurambaga mu masoko, mu mahuriro nko mu nteko z’abaturage, mu muganda n’ahandi.”
Yunzemo ko mu kwigisha abantu batandukanye, aba bahuguwe bazajya berekana aya mashusho agaragaza ubwoko butandukanye bw’ihohoterwa maze abantu bakababwira ibyo babonye, nyuma hagafatwa umwanzuro.
Ati: “Bo batarinze gutanga amasomo menshi, berekana amashusho, hanyuma abantu bakayajyaho impaka, ngo ese iriya shusho murayibonaho iki? Nyuma bakaza kwerekana bati: ‘Iyi shusho wenda irerekana umugabo wasinze; ese ubusinzi buri mu mudugudu wacu? Buri he?’ Ibyo ba baturage bari mu nteko bakabifatira umwanzuro.”
RWAMREC ibinyujije mu mu mushinga wayo BAHO, isanzwe ifasha imiryango gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi makimbirane mu bashakanye, binyujijwe mu biganiro byitwa Urugero rw’Impinduka [Journey of Transformation (JOT)].







