Abacuruzi bibumbiye muri koperative ‘Kabarore United Traders’ basanzwe bashora imari mu bwubatsi bw’amazu y’ubucuruzi bakorera mu Murenge wa Kabarore, bagiye gushora miliyoni 516 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kabarore, izaba igizwe n’amagorofa atatu, ndetse n’ibyumba 56.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi nzu izatangira muri Mata 2026, aho izaba iri mu nyubako ndende zizaba ziri muri uyu mujyi wa Kabarore.
Ubuyobozi bwa koperative ‘Kabarore United Traders’ bwishimira ko mu rugendo rw’imyaka igera kuri 18 bamaze bishyize hamwe, bakomeje gutera imbere binyuze mu bwubahane n’ubwumvikane hagati y’abanyamuryango n’ubuyobozi bwa koperative.
Perezida wa koperative Kabarore United Traders, Gatete John avuga ko icyatumye koperative ikomeza gutera imbere ari ugushyira hamwe n’ubwumvikane, ntawe urebye inyungu gusa, ahubwo bagashyira imbere inyungu za koperative.
Gatete agaruka ku cyo uyu mushinga uzamarira abatuye Kabarore ndetse n’Akarere muri rusange, aragira ati: “Mbere na mbere izatanga akazi mu mirimo y’ubwubatsi izamara igihe kingana n’umwaka yubakwa izatanga akazi ku rubyiruko n’abandi bashaka akazi,ikindi izahindura ishusho y’umujyi wa Kabarore kuko izaba iri mu nyubako zigeretse muri uyu mujyi, sibyo gusa, izongera ubucuruzi kuko abantu baturutse hirya no hino bazaza gukoreramo.”
Akomeza avuga ko ubunyangamugayo no kumvikana hagati y’ubuyobozi n’abanyamuryango ari inkingi y’iterambere rya koperative agira ati: “Ibanga ry’iterambere ni ubuyobozi bwiza, ubunyangamugayo, ndetse no gukorana n’abanyamuryango, bakagira uruhare mu bikorwa bya koperative, hari amakoperative amwe n’amwe usanga abanyamuryango batamenya ibikorwa bya koperative zabo, bakumva gusa ko bari muri koperative ariko ntibamenye ngo ikora ite, bafite iki, aribyo bituma umuyobozi utari inyangamugayo asahura umutungo wa koperative ugasanga birangiye koperative isenyutse.”
Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa koperative zizwi kandi zikora neza zigera kuri 149, ziganjemo iz’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.
Koperative Kabarore United Traders yatangiye mu mwaka wa 2008 itangirana abanyamuryango bagera kuri 42, abagabo 30 ndetse n’abagore 12, kugeze ubu baracyari abanyamuryango 42, iyi koperative yatangiye abacuruzi bishyira hamwe bahuzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi, uko imyaka yagiye yicuma n’ubukungu bwiyongera baza kugira igitekerezo cyo kubaka inzu y’ubucuruzi kugira ngo bajye bayikoreramo imirimo yabo y’ubucuruzi, ariko ikanababyarira inyungu.
Kabarore United Traders itangira umugabane shingiro w’umunyamuryango wari ibihumbi 500 Frw mu mwaka wa 2008, ariko uko koperative ikomeza kugenda itera imbere, n’umugabane w’umunyamuryango ugenda uzamuka kuri ubu umugabane shingiro ugeze kuri miliyoni ebyiri.









