Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagaragaje ko muri iyi Ntara ibyaha bingana na 70% biba byakomotse ku businzi, bukomoka ahanini ku nzoga zitemewe, bugaragaza ko kugira ngo ibi byaha bigabanuke hakwiriye kubaho ubufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo inzoga zitemewe zicike.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026, ubwo umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yari kumwe na Twizeyimana Hamdun , Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, mu kiganiro bagiranye na Radio Nyagatare, kigamije gukangurira abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Muri iki kiganiro, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Twizeyimana Hamdun, yagaragaje ko 70% by’ibyaha bigaragara ahanini biba byatewe n’ubusinzi. Yereka abaturage bahishira abacuruza inzoga zitemewe ko nabo byabagiraho ingaruka.
Yagize ati: “Hari abatanga amakuru ariko hari n’ababihishira, ibyo bintu sibyo, kuko byakugiraho ingaruka zikomeye, abanywa ibi binyobwa bituma batakaza ubwenge, uwo yafata kungufu umwana wawe cyangwa se nawe bikaba byagukoraho. Muge muduha amakuru hakiri kare kugira ngo tuzice burundu.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bakwiye kuba inyangamugayo kuko muri bamwe baherutse gupfa mu Karere ka Bugesera bishwe n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo n’abakabaye batanga amakuru. Agaragaza ko ibyo bidakwiye.
Yagize ati: “Abantu bagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge barapfuye mu Bugesera, no muri Rwamagana byarabaye. Mu bapfuye, harimo abo twasanze ahubwo bakabaye aribo bakumira ibyo bikorwa nabo zabahitanye. Turasaba buri wese ubonye ikibi atange amakuru, ku buryo ibi biyobyabwenge bicika, ababinywa bakabivaho tukagira amahoro.”
Itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 564 ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje mirongo ine na gatanu ku ijana bya alukoro cyangwa icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa kizafatwa nk’ikiyobyabwenge.
Inzoga zitemewe n’amategeko (inzoga z’inkorano cyangwa izitarujuje ubuziranenge) zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi kuzikora, kuzicuruza, cyangwa kuzinywa bihanwa n’amategeko.
Gukora, guhindura, no gucuruza, ibi binyobwa, igihano cyabyo ni igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 Frw kugeza kuri 5,000,000 Frw.
Kubinywa bishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Kugira uruhare mu gukwirakwiza, ibihano byabyo birimo igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 500,000Frw kugeza kuri 5,000,000Frw.







