Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko mu kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri hegitari 164 ziteganyijwe guterwaho amashyamba izigera kuri 84.8 zimaze kuyaterwaho ndetse ko hatanzwe ibiti bivangwa n’imyaka 1,701,266 mu mwaka 2025-2026.
Ibi ubuyobozi bubivuga mu gihe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ibidukikije n’Ihindagurika ry’Ibihe yo mu 2029 (National Environment and Climate Change Policy) riri gukurikiranwa mu buryo bukomeye binyuze mu kureba imishinga n’ingamba zitandukanye zigamije kubaka ubukungu budahumanya ikirere.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko umushinga munini ushyira mu bikorwa iyi politiki ari TREPA(Transforming Eastern Province through Adaptation), na Combio.
Uyu mushinga wa TREPA watangiye 2021 ukazasoza 2027 ufite intego yo gusazura amashyamba ashaje kuri hegitari 60,000, ukubakira ubushobozi abagenerwa bikorwa imiryango 500,000.
Visi Meya Mapambano akomeza agira ati: “Hamaze gukorwa byinshi kuko iyo urebye amashyamba amaze guterwa hirya no hino ku misozi harimo kuvugurura amashyamba y’abaturage, kuvugurura aya Leta no gutera amashyamba ku misozi itayafite no gutera ibiti by’ubwiza ku mihanda ariko bikabungabunga ibidukikije n’ubwiza ko ku mihanda; urabona ko mu Mujyi wa Kibungo byahinduye ubwiza bw’umujyi.”
Mu byakozwe harimo ko hegitari 164 zari ziteganyijwe guterwaho amashyamba izigera kuri 84.8 zayateweho ndetse hatanzwe ibiti bivangwa n’imyaka 1,701,266 mu mwaka 2025-2026.
Yavuze ko uyu mushinga ufite akamaro ko kongera ubuso buteyeho amashyamba, guhugura abaturage ku buryo bwiza bwo gutegura ingemwe z’ibiti, kubitera no gufata neza amashyamba, gutanga akazi no gutanga imbabura za kijyambere zifasha mu kugabanya ibicanwa.
Yavuze ko hari imbogamizi zabakomye mu nkokora uyu mushinga wo kurengera ibidukikije ariko hari ikiri gukorwa mu gukuraho icyuho.
Ati “Mu minsi ishize nk’uko n’ahandi habaye izuba mu itera ry’ibiti byagombaga guterwa uyu mwaka byaratinze; ubwo ni ya mihindagurikire y’ikirere n’ubundi turi kurwanya nayo kugira ngo turebe ko twagikemura bituma tutagera ku ntego twari twihaye ariyo mpamvu bari gutegura izindi pepiniyeri tugiye gutera.”
Ikindi yavuze ko abaturage bamwe batumvaga uburyo bagiye kubaterera amashyamba, ahubwo bakumva ko amasambu yabo bagiye kuyatwara ariko imyumvire yahindutse ahubwo abenshi bakomeje gusaba gutererwa.
Mu ngamba zo gukomeza kurengera ibidukikije yavuze ko bakomeje ubukanguramba kugira ngo abaturage bose bumve ihangana barimo ry’imihindagurikire y’ikirere no gukomeza kubasaba kubungabunga ibyo imishinga yagezeho.
Visi Meya Mapambano yavuze ko mu biteganyijwe gukorwa mu mushinga wa TREPA muri 2026-2027 harimo gusimbuza ibiti bitafashe kuri hegitari 1,615.02, gutera ibiti ku mihanda kuri kilometero 35.4, gusimbuza ibiti bitafashe ku mihanda kuri kilometero 34.3, gusazura amashyamba ya Leta kuri hegitari 123 no gusazura ibitarafashe kuri hegitari 135.8.
Ni mu gihe muri rusange ubuso bw’Akarere ka Ngoma buteyeho amashyamba ari 12.7%
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, u Rwanda rwiyemeje gutera ibiti bikabakaba miliyoni 60.






