Abavumvu bibumbiye muri Koperative KOTEKA ikorera mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko gahunda yo kongera amashyamba muri aka gace yabafashije kuzamura ubuvumvu bwabo bwari bwaratangiye kujya hasi kubera ko inzuki zitabonaga aho zihova.
Aba bavumvu bavuga ko batangiye umwuga w’ubuvumvu mu mwaka wa 2016, ariko bakajya bahura n’ibibazo byinshi birimo inzuki kubura aho zihova kuko icyo gihe aka gace kari gafite imisozi itarimo ibiti, ibintu byatumaga inzuki zibura indabo n’ibindi zikuramo ibizitunga, bigatuma umusaruro uba muke ndetse bamwe bagacika intege bagatekereza kuva muri uwo mwuga.
Mukamuhire Solange, Perezida wa Koperative KOTEKA, yavuze ko iterwa ry’amashyamba ryahinduye byinshi ku buzima bwabo nk’abavumvu, ati “Twatangiye ubuvumvu tugamije kwiteza imbere, ariko twahuraga n’ibibazo byinshi kubera izuba ryinshi n’imisozi itariho ibiti. Inzuki zaburaga aho zihova bityo umusaruro ukaba mukeya ariko aho duterewe ibiti byafashije inzuki zacu kubona aho zikura ibizitunga n’aho kwegeka imizinga yacu; none ubu umusaruro ni mwiza.”
Kuva mu mwaka wa 2022, aba bavumbu baterewe ibiti bizwi nk’imikinga binyuze mu mushinga Combio, banahabwa imizinga ya kijyambere ndetse n’ibindi bikoresho bigezweho byifashishwa muri uyu mwuga birimo imyenda yo kwambara yabugenewe ndetse n’ibikoresho bitunganya ubuki.
Kuri ubu Koperative KOTEKA ifite imizinga 40 ya kijyambere, muri yo 25 ikaba irimo inzuki, ndetse bafite n’imizinga 105 ya gakondo, aho 85 muri yo irimo inzuki.
Aba bavumvu bavuga ko kuri ubu basarura nibura ibiro 85 by’ubuki buri uko basaruye, kandi bavuga ko basarura kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa Kamena no mu kwezi kwa Gashyantare; gusa bafite intego yo kuzamura umusaruro w’ubuki ukagera ku biro 150.
Koperative KOTEKA igizwe n’abanyamuryango 24, barimo abagore 14 n’abagabo 7, ndetse harimo n’urubyiruko rugera ku bantu 3.
Mukanyangezi Solina, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative, yavuze ko amafaranga ava mu buvumvu yamufashije mu mibereho ye ya buri munsi, ati: “Ubuvumvu bwamfashije byinshi kuko mbasha kwishyurira abana ishuri, nkambara ndetse nkabaho neza muri rusange.”
Yongeye ati: “Mu biti byatewe harimo ibyo inzuki zihovamo, rero bivuze ko zibona ibyo zikeneye hafi, ibyo bituma ziduha umusaruro mwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yashimiye aba bavumvu uburyo babungabunga amashyamba ndetse banayabyaza inyungu.
Yagize ati “Turabashimira uburyo mukomeje kubungabunga aya mashyamba kandi mu nayabyaza inyungu, turabasaba gukomeza kuyabungabunga cyane ko ariyo abafasha mu mwuga wanyu w’ubuvumvu kandi mukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo mu mwuga mukora.”
Ikiro kimwe cy’ubuki bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 6,500, bivuze ko niba basarura ibiro 85 babona amafaranga asaga ibihumbi 550 frw igihe bagurishije, amafaranga bavuga ko abafasha nk’abanyamuryango gukemura ibibazo by’imiryango yabo no kwiteza imbere muri rusange.







