Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abafashamyumvire mu buhinzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhinzi gufasha abaturage hirya no hino mu midugudu kubona ibiti bivangwa n’imyaka no kubakangurira ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari ingenzi cyane mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kubungabunga ibidukikije ku buryo burambye.
Mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027 kizatangira mu Ukwakira, mu Karere ka Gatsibo ku bufatanye na Tubura hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri 1,501,792. Bizahabwa ingo zigera 65,654 aho byibura abahinzi ibihumbi 57 bazatera ibiti by’imbuto ziribwa, ni mu gihe kandi buri kigo cy’ishuri ribanza kizahabwa ibiti 40 by’imbuto ziribwa.
Ku bufatanye na Tubura kandi abahinzi bazoreherezwa kubona ubwo bwa kawa bwa RAB C15 aho umuhinzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 75 ku giti cya kawa, ibiti biteganyejwe gutangwa muri iyi gahunda bigera 77,760.
Muri rusange, biteganyijwe ko kandi muri uyu mwaka wa 2026-2027 mu Karere ka Gatsibo hazaterwa ibiti bigera kuri 3,398,461. Birimo ibiti by’inturusu bigera 587,397; ibiti bya voka bigera 41,385; ibiti bya kariyandara bigera 453,823; akasiya ibiti bigera 276,609; ibiti bya sederera bigera 476,434; hari kandi ibiti bya pinusi 534,861; ibiti bya Measopsis bigera 504,663; ndetse n’ibiti bya Senna bigera 523,289.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungokamere mu Karere ka Gatsibo Rudasingwa Michel avuga ko bari gukorana na bafashamyumvire mu buhinzi ndetse na bakanyamashyamba ku rwego ry’Imirenge kugira ngo bafashe abaturage kubona ibiti bakeneye no kubasobanurira ibyiza byo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo.
Aragira ati: “Turi gukorana n’abashinzwe amashyamba ku Mirenge n’abafashamyumviure b’ubuhinzi mu gukora ubukangurambaga mu baturage hirya no hino mu Midugudu kugira ngo bamenye ibiti dufite mu mapipiniyeri bitegura gutera muri iki gihembwe cy’ihinga turi kwitegura, ni ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ubwoko bw’ibiti dufite, n’akamaro kabwo kugira ngo umuturage azaze kuri pipiniyeri azi ubwoko bw’ibiti buhari ndetse azi n’akamaro kabyo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko bamenye neza akamaro ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka atari ugufata ubutaka gusa, ahubwo ko bifasha no kubona ubwatsi bw’amatungo.
Mukagatete Odette utuye mu Kagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki aragira ati: “Ibiti bivangwa n’imyaka bigira akamaro cyane kuko bituma umurima udatwarwa n’isuri, ariko ko ibiti birimo nka kaliyandara(Calliandra) bitanga ubwatsi bw’amatungo, bigatuma kandi ahantu hadakakara cyane mu gihe cy’izuba , ugasanga ahantu hari umwuka mwiza.”
Muri gahunda y’umushinga w’Intara y’Iburasizuba ugamije kurwanya iyangirika ry’ubutaka, kwangirika kw’ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe cy’imyaka ibiri 2026-2027 n’umwaka wa 2027-2028 mu Ntara y’Iburasirazuba hazaterwa ibiti bigera kuri miliyoni 40.
Muri iyo gahunda muri iyo myaka Akarere ka Gatsibo kazagira uruhare mu gutera ibiti bigera kuri 6,204,956.






