MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abarerera muri GS Nyarubuye babangamiwe n’ubucucike

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
25/06/2026

Abarezi n’ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore bavuga ko ubwinshi bw’abana mu ishuri rimwe ari imbongamizi ku myigire n’imyigishirize y’abana, bigatuma abana batabona uburezi nk’uko bikwiriye.

Abarezi bo muri iki kigo bagaragaza ko mu mashuri y’incuke abana usanga biga ari 150 mu ishuri rimwe, naho mu mashuri abanza abana biga bicaye ku ntebe imwe ari batanu mu ishuri ryakabaye ryigamo abanyeshuri 45 usanga ririmo abanyeshuri bari hagati ya 90 ndetse n’abanyeshuri 100. Ni mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye naho usanga mu ishuri biga ari 85 bakabaye ari 45 mu ishuri.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kubera ubwinshi bw’abana bituma biga nabi kuko umwarimu atabasha kubona uko yita kuri buri munyeshuri ngo amenye niba akurikiye ibyo ari kwigisha cyangwa se niba arangariye mu bundi.

Muhorakeye Faida urerera muri iri shuri, yagize ati: “ Iyo umwarimu yigisha abana ashobora kwitaho biramworohera ndetse n’abana bakagira icyo batahana, ariko biragoye ko umwarimu yaba ari kwigisha abana 70 ngo amenye udafite ikayi cyangwa ikaramu, ntiyamenya ngo umwana akora gute, ubushobozi bwe buragarukira he, kuko iyo bimeze bityo mwarimu agendana n’abihuta abandi bagasigara; kandi iyo bigenze gutyo bigira ingaruka ku myigire y’umwana.”

Nkiko Jean Pierre na we arerera muri GS Nyarubuye, ati: “ Ubucucike bw’abana mu ishuri bugira ingaruka ku myigire y’abana kubera ko umwurimu ntamenya ngo ni nde usinziriye, ni nde utari kumva isomo, kandi iyo umwana ataramenya neza akamaro k’ishuri biba bisaba ko mwarimu amuba hafi ku buryo umwana yiyumvamo ishuri, ariko iyo abana ari benshi mwarimu ntashobora no kumenya ufite ikibazo.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye Muhawenima Jean Bosco yemeza ko bafite ikibazo cy’ubucicike mu mashuri ndetse ko bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere kugira ngo hashakwe uburyo bwo kubaka ibyumba bw’amashuri byunganira ibisanzwe.

Aragira ati: “ Ubucucike mu ishuri bubangamira imyigire y’umunyeshuri ndetse n’imyigishirize ya mwarimu, ariko cyane cyane ingorane zigaruka ku mwana mwarimu ashobora kuza akigisha ariko gukurikirana ubushobozi bwa buri umwe biragoye kubera umubare munini w’abanyeshuri. Ni ikibazo dukurikirana buri munsi dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’umurenge baradusuye tubereka ahakubakwa ibyumba bishya kandi batwijeje ko bagiye kubishyira mu igenamigambi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline avuga ko iri shuri kimwe n’ayandi afite ikibazo cy’ubucucike riri mu mashuri azubakirwa ibyumba by’amashuri bishya byunganira ibisanzwe.

Aragira ati: “ Dufite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kimwe n’ahandi mu Gihugu, ariko hari amahirwe ko iri shuri rya G S Nyarubuye riri mu yazubakirwa ibyumba bishyashya mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no gusimbura ibyumba bishaje, kandi imirimo yo gutanga amasoko yaratangiye.”

Mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye kuri ubu hari ibyumba by’amashuri bigera kuri 33 byigirwamo n’abanyeshuri bagera 2,745. Ni mu gihe mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 hirya no hino mri aka karere hubatswe ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 69.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Amakimbirane mu ngo yagaragajwe nka kimwe mu bikibangamiye abana

Ngoma: Amakimbirane mu ngo yagaragajwe nka kimwe mu bikibangamiye abana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU