Imwe mu miryango 24 yo mu Karere ka Kirehe yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranyijwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ivuga ko hari serivise za Leta bagorwaga no kubona kubera ko amategeko atabaha uburenganzira bungana n’ubw’abashyingiranywe byemewe.
Iyi miryango yasezeranyijwe ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Kagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe, ku rwego rw’Akarere kuri uyu wa 08 Werurwe 2026.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yavuze ko bari mu cyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD) gikorwamo ibintu bitandukanye, ariyo mpamvu mu bikorwa bitandukanye bakora harimo gusezeranya imiryango.
Yagize ati “Turacyafite imiryango myinshi ibana mu buryo butemewe n’amategeko ariko tunabakangurira icyiza cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ko bitanga umutekano ku bagize umuryango, ariko bikagabanya n’amakimbirane n’igihe icyari cyo cyose haba mu rwego rwo gusesagura ibijyanye n’umutungo w’umuryango.”
Yasabye iyi miryango gukurikiza ibyo bagiye bigishwa bamenya uruhare rwa buri umwe mu rwego rw’umuryango.
Ati: “Umugabo amenye uruhare rwe n’umugore, ese iyo bashyize hamwe inyungu zivamo ni zihe kandi baranazibona, birinde ikintu cyose cyabashyira mu makimbirane no kutavuga rumwe kubera ko akenshi bituma umutungo w’umuryango bawukoresha nabi ariko n’umutekano muri rusange w’abashakanye ariko n’abana babyaye ugasanga ni ikibazo.”
Muri ibi birori ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije kugira ibirori byiza byo kwishimira kubana byemewe n’amategeko basangira umutsima n’icyo kunywa.
Umuryango wa Tuyisenge washakanye na Tumumunde Antoinete batuye mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe wagaragarije MUHAZIYACU akari ku mutima wabo.
Wagize uti: “Kujya kwa padiri gusezerana ntibabitwemereraga kubera ko tutarasezerana mu murenge, ariko kuva tubikoze byemewe n’amategeko ndumva no kwa padiri ntazagerayo ngo babyange. Ikindi bizadufasha kudashwana ahubwo tubane mu mahoro.”
Tumumunde Antoinete we aragira ati: “Dufitanye umwana umwe ariko kuba dusezeranye byemewe n’amategeko bizadufasha kwiteza imbere dushyize hamwe.”
Yandereye Benitha we aragira ati: “Tumaze umwaka tubana, uyu munsi twifuje gusezerana ariko nubwo twabikoze nta makimbirane twari dufite n’uko byatuje ku mutima. Kuba dusezeranye hari iterambere rizaza riruta iryo twariho.”
Umugabo we ati: “Hari serivise za Leta zidahabwa abantu batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ubu tuzajya tuzibona nk’abandi bose.”
Mu karere ka Kirehe hasezeranyijwe imiryango 16 mu Murenge wa Kigina, Umurenge wa Kirehe ni itanu naho mu wa Nyamugari ni itatu.










