MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abagize Koperative Icyerekezo bageze kuri miliyoni 70Frw babikesha kwibumbira hamwe

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
08/03/2026

Abagize koperative ‘Icyerekezo’ yo mu Murenge wa Gashanda bagaragaza ko kuri ubu bamaze kwiteza imbere kubera kwibumbira hamwe, kwimakaza ubuhinzi bubungabunga ubutaka no gukora ibikorwa bindi bibateza imbere birimo ubucuruzi bushingiye ku buhinzi; aho ubu agaciro k’ibyo bakora kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 70.

Ibi, abagize iyi koperative babigarutseho kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, ubwo muri aka Karere ka Ngoma haberaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, aho ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Gashanda, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro.”

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative Icyerekezo bamurikiye abitabiriye ibyo bakora birimo ubuhinzi butandukanye, haba ibigori, inyanya, intoryi, ibitunguru, ku rundi ruhande baniga kandi banakora amasabune aho kugeza ubu banafite imashini isya ibigori ikavamo ifu ya kawunga.

Koperative Icyerekezo yiganjemo umubare munini w’abagore kuko igizwe n’abagore ni 90, mu gihe ari 12.

Aba, batangiye gukora mu mwaka wa 2020 ari amatsinda mato mato. Bigeze mu mwaka wa 2023 bahitamo kuyahuriza hamwe baba 102, batangira bafite ibihumbi 520Frw, bagenda bihugura mu bintu bitandukanye, birimo ubuhinzi bubungabunga ubutaka, no kwihugura mu bikorwa bitandukanye birimo gukora amasabune no guhinga bya kijyambere. Aho ubu bageze ku mafaranga angana na miliyoni 70.

Ku ikubitiro, bejeje toni eshatu z’ibigori nyuma yo kwibumbira hamwe, ari naho batangiye kwakira abaterankunga babafasha mu iterambere ryabo, aho kuva mu kwezi kwa mbere baguze isambu yo guhingamo ihagaze miliyoni ebyiri na maganabiri.

Perezida wa Koperative Icyerekezo, Uwitije Anastasia mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yagaragaje ko ubu bamaze kwiteza imbere kandi kandi ko bafite intego yo kugera kuri byinshi bagamije kwigira. Yemeza ko nk’abagore ubu bitinyutse kandi ko n’ingo zabo zibayeho neza.

Yagize ati: “Ubu twateye imbere duteza imbere ingo zacu dufatanya n’abo twashakanye ku buryo ubu tumaze kugera ahashimishije. Twaratinyutse cyane, ubundi mbere ntabwo watinyukaga kubwira umugabo ngo dukore gutya ariko ubu dutanga igitekerezo kandi ubona ko bitugejeje ahashimishije. Dufite intego yo gukomeza kongera ibikorwa dufite tukagera ku iterambere rishimishije.”

Mukayirera Consolée umunyamuryango wa Koperative Icyerekezo na we avuga ko ubu ibyo bagezeho babikesha kwibumbira hamwe muri koperative. Uyu  ari mu bagiye kwiga gukora isabune ubu akaba azikora na we akabyigisha n’abandi.

Yagize ati: “Uretse inyungu nkura muri koperative n’iwanjye ubuzima bwarahindutse, mbere nasaruraga ibigori bingana na toni imwe ariko ubu ngeze kuri eshatu, ikindi nagiye kwiga gukora amasabune, nk’ubu nzi kuyakora kandi njya no kubyigisha abandi ku buryo binzanira amafaranga ateza imbere umuryango. Kuba muri koperative ni ibintu byiza wigira byinshi ku bandi.”

Umuyobozi waje uhagarariye Ihuriro ry’Abagore b’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP), Depite Kanyandekwe Christine, yavuze ko Leta y’u Rwanda icyo yashyize imbere ari uguteza imbere umuryango, agaragaza ko abagore bagira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda kandi ko kuri ubu aribo bagize igice kinini mu bagize inteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Abagore mwumve ko mushoboye, muri ab’agaciro, ariko ibyo dukwiye kubigaragariza mubyo dukora, dufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kidushyigikiye. Hari abagore hano garagaje ibyo bakora kandi ko biteje imbere bo n’imiryango yabo, ubu abagore 74% bazi gusoma no kwandika, ikigaragaza ko bamaze kwiteza imbere. Hari abafashanya muri gahunda zabo zitandukanye ni ibintu byo kwishimira, hari abibumbiye hamwe kandi nabo mwabonye ko ibyo bakora rwose byabateje imbere mu buryo bugaragara, n’abandi bakwiye kubigiraho ibyo bakoze birivugira.”

Uretse aba bagore bibumbiye mu makoperative, U Rwanda rwateje imbere abagore by’umwihariko mu buyobozi aho usanga ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Muri manda ya 2018-2024 abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari 61% ku bagabo 39%, ariko nk’uko bigaragara mu rutonde rw’abaherutse gutorwa rwashyizwe ahagaragara na NEC, muri manda ya 2024-2029 biragaragara ko umubare w’abagore wazamutse ujya kuri 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%. Mu mibare yumvikana ubu mu bakandida dtepite batorewe manda ya 2024-2029, abagore ni 51 mu gihe abagabo ari 29.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’Isi (IPU) muri 2024, bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abagize Koperative Icyerecyezo bagaragaje ibyo bakora, byiganjemo ubuhinzi bwa kijyambere
Umuyobozi waje uhagarariye Ihuriro ry’Abagore b’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP), Depite Kanyandekwe Christine

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abagize Koperative Icyerekezo bageze kuri miliyoni 70Frw babikesha kwibumbira hamwe

Gatsibo: Mujawiyera Lea yahembwe nk’umugore witeje imbere abikesha ubuhinzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU