Mujawiyera Lea utuye mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro yagaragaje ibyishimo nyuma yo kugenerwa ishimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nk’umugore wahize abandi mu bikorwa by’ubuhinzi kandi bigirira n’abandi umumaro.
Byabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2026 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro,” ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wizihirijwe mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.
Mujawiyera akora umwuga w’ubuhinzi, by’umwihariko aho afite pipiniyeri itunganya ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka ndetse na kawa, aho abasha guhombeka ingemwe za kawa zigera ku bihumbi 20 kuri buri sizeni, agatunganya kandi ingemwe zigera ku bihumbi 15 za Gereveriya kuri buri sizeni ndetse n’ibihumbi 15 bya Kasiya.
Si byo gusa kuko anakora n’ubuhinzi bw’ibirayi akorera ku buso bungana n’hegitari imwe, aho abasha kuyisaruraho umusaruro uri hagati y’atoni 10 na 15, bimwe akabigurisha kubajya kubicuruza, ibindi akabitunganyamo imbuto nziza ku buryo n’abandi baza kumuguraho imbuto nziza yo gutera.
Mu magambo ye Mujawiyera Lea, avuga ko atangira yumvaga ari ibintu agiyemo by’igihe gito, ati: “Mbitangira natangiye nzi ko ari ibintu by’igihe gito, nk’umujene wese numvaga ngomba gushaka akazi keza ko mu biro, ariko mu gihe ntarakabona nagiye mu rubyiruko rw’abakorerabushake, amafaranga bampaga y’amazi nayizigamiraga mu itsinda nzakubonamo ibihumbi 30Frw, ni byo nakodeshejemo umurima wambere, ntangira ari bya bindi byo kugerageza, ariko mbikoze mbona birampiriye ndakomeza kugeza n’uyu munsi kandi ubu n’ikindi nakora cyaba ari icyunganira ubuhinzi, nishimye cyane kuba ubuyobozi buzirikana bugaha agaciro ibyo dukora, ubu bimpaye imbaraga zo gukomeza gushyiramo imbaraga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye abahembwe ku ruhare rwabo mu iterambere, anabasaba gukomeza ndetse bagakora ibirenze ibyo bakoze. Agira ati: “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, umugore ni uw’agaciro, bikagendana no gushimira abagore bateye intambwe bakabera n’urugero abandi mu byo bakora, twabashimiye mu ruhame ndetse tubagenera n’amashimwe, tunabasaba kandi gukomeza kurusha gukora ibyiza biteza imbere imiryango babamo, baturanye nayo, ndetse n’Igihugu cyacu muri rusange kuko nta bandi bazagiteza imbere usibye twebwe.”
Abahembwe ku rwego rw’Akarere ni batatu bayobowe na Mujawiyera Lea, wahawe Seritifika iherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300Frw, uwabaye uwa Jabiri yahawe Seritifika n’amafaranga ibihumbi 250, naho uwa Gatatu ahabwa Seritifika iherekejwe n’amafaranga ibihumbi 200Frw.







