MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Hatangijwe icyumweru cy’uburinganire, imiryango 8 isezerana byemewe amategeko

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
22/09/2026

Imiryango Umunani(8) yabanaga bitemewe n’amategeko mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, yasezeranye imbere y’amategeko, mu bikorwa byo gutangiza ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imiryango yasezeranye yiyemeje kubaka ingo zirangwa n’ubwubahane n’ubufatanye.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’Uburinganire, Inkingi y’Umuryango Ushoboye kandi Utekanye”, kikaba kigamije gukangurira abaturage kubaka imiryango irangwa no kubahana, gufatanya no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu ngo.

Mu Murenge wa Musaza, hanatanzwe serivisi zitandukanye zirimo iz’irangamimerere, gusuzuma indwara zitandura, gufasha abatishoboye borozwa inka no kuganira n’abaturage ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’imiryango.

Bamwe mu basezeranye byemewe n’amategeko babwiye MUHAZI YACU ko biyemeje kubaka ingo zirangwa n’ubwubahane n’ubufatanye.

Ntirushwamaboko Athanase, utuye mu Mudugudu wa Nyakiriba, Akagari ka Gasarabwayi, ni umwe mu basezeranye. Yavuze ko nyuma yo gusezerana, we n’umugore we biyemeje kurushaho kubana neza no kurera abana babo mu buryo buboneye.

Aragira ati “Tugiye kubana neza n’abana bacu tubarere neza bakure neza, twubahane. N’uwari ufite igitekerezo cyo kuba yaca inyuma undi abihagarike, kuko kubana bitemewe n’amategeko bishobora gutuma mwacana inyuma. Ariko ubu twumvise impanuro baduhaye, ntawe uzabigerageza. Ni ukubana neza, tukubaka Igihugu cyacu n’umuryango mugari, abana bakabaho neza tukabasha no kubarihira amashuri.”

Umugore we na we yavuze ko kuba umugabo we yemeye ko basezerana imbere y’amategeko ari intambwe yishimiye, kuko bombi babiganiriyeho kandi bakaba biyemeje gukomeza kubahana.

Ati: “Umugabo wanjye ndamwubaha kuba yemeye ko dusezerana byemewe n’amategeko, nanjye biranshimishije. Twese twarabiganiriyeho, rero ibyo avuze ni byo; ni ukubahana tukubaka urugo neza, bitandukanye n’imyaka twari tumaze tubana, kuko hari ibyo tutumvikanagaho.”

Jumapiri Jean d’Amour, na we wasezeranye, yavuze ko kubona umuntu bafatanya murugo bizamufasha gukomeza guteza imbere ibikorwa bye.

Ati: “Gusezerana byemewe n’amategeko bigiye gutuma iterambere nari mfite ryiyongera, rikikuba inshuro nyinshi kubera ko mbonye umuntu dufatanya, unyunganira mu bitekerezo. Urugo rwacu ubu nta makimbirane azarurangwamo cyangwa ibindi bibazo byakomoka ku kuba mutarasezeranye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko gusezeranya imiryango yabanaga bitemewe n’amategeko ari kimwe mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miryango.

Ati: “Ndashima imiryango yashyingiranwe uyu munsi kubera intambwe nziza bateye. Uyu munsi turatangiza ibijyanye n’ubukangurambaga ku buringanire n’ubwizuzanye. Ni igikorwa dukora buri mwaka kigamije kugira ngo duhangane na bya bibazo akenshi duhura na byo ku bijyanye n’uburinganire n’ubwizuzanye, cyane cyane ibibazo dusanga mu miryango.”

Meya Rangira yavuze ko muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa birimo gufasha imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo ibashe gusezerana, gukurikirana ko abana bose bandikwa mu bitabo by’irangamimerere, gufasha imiryango iri mu makimbirane kuyakemura ndetse no gukurikirana ikibazo cy’abana baterwa inda.

Harateganywa kandi ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukumira amakimbirane yo mu ngo no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubaka imiryango itekanye.

Muri gahunda z’iki cyumweru kandi harimo kuganira n’abangavu babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi babo, hagamijwe kubagarurira icyizere no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, ndetse no gusubira mu ishuri ku babishoboye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ni bwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru bigamije gukomeza kubaka imiryango ishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’uburinganire, no gukemura ibibazo bishobora kubangamira imibereho myiza y’abagize umuryango; by’umwihariko abana n’abangavu.

Imiryango 8 yo mu Murenge wa Musaza yasezeranye kubana byemewe n’amategeko
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yakiriye indahiro z’imiryango yiyemeje kubana byemewe n’amategeko
Meya Rangira yasabye abaturage ubufatanye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza
Abagore

Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abaturage basabwe kujya bamenyekanisha uwapfuye mbere yo kumushyingura

Rwamagana: Abaturage basabwe kujya bamenyekanisha uwapfuye mbere yo kumushyingura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU