Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana basabwe kumenyekanisha urupfu rw’umuntu ku rwego rw’Umudugudu mbere y’uko ashyingurwa, yaba yapfiriye murugo cyangwa kwa muganga, kugira ngo iyandikwa ry’urupfu rikorwe ku gihe kandi amakuru yizewe afashe inzego mu igenamigambi rigamije guteza imbere imibereho n’ubuzima by’abaturage.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire.
Ku rwego rw’Akarere, ubu bukangurambaga bwatangijwe mu Murenge wa Nyakariro, mu Kagari ka Munini, aho abaturage basobanuriwe uruhare rwabo mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, ndetse n’akamaro ko kugira amakuru y’abaturage yanditswe neza.
Muri iki gikorwa, Tetiwanyu Benitha, intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu-NIDA, yasabye abaturage kumenyekanisha urupfu rw’umuntu mbere y’uko ashyingurwa, asobanura ko ari intambwe ya mbere mu gutuma urupfu rwandikwa ku buryo bwihuse kandi bwizewe.
Yagize ati: “Abaturage bose barasabwa kumenyekanisha uwapfuye mbere y’uko mumushyingura, yaba yapfiriye murugo cyangwa kwa muganga. Kumenyekanisha urupfu ku rwego rw’Umudugudu ni intambwe ya mbere ifasha kwihutisha iyandikwa ry’urupfu no gutanga amakuru yizewe afasha inzego z’Igihugu kunoza igenamigambi rigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa baganiriye na MUHAZIYACU, bavuga ko ubutumwa bahawe bwabafashije kurushaho kumva ko kumenyekanisha urupfu ari inshingano ikomeye y’umuryango n’abaturage
Mukandekezi Venerande, yagize ati: “Twamenye ko iyo umuntu apfuye atari uguhita tumushyingura gusa, ahubwo ko tugomba no kumenyekanisha urupfu rwe ku rwego rw’Umudugudu. Ibi bifasha ko amakuru ye yandikwa neza kandi bikanafasha inzego kugira amakuru yizewe ku baturage.”
Nshimiyimana Theoneste na we yavuze ko ubutumwa yahawe bwamwumvishije ko abaturage bafite uruhare mu gutuma serivisi z’indangamuntu n’iyandikwa ry’abaturage zitangwa neza.
Yagize ati: “Icyo nakuye muri ubu butumwa ni uko umuryango udakwiye gutegereza cyangwa kwibwira ko inzego zizamenya ubwazo ko umuntu yapfuye. Ni ngombwa kubimenyesha ku gihe kugira ngo urupfu rwandikwe kandi amakuru abe ari yo. Nanjye nzabimenyesha abandi kugira ngo ubu butumwa bugere ku baturage benshi.”
Nzambazimana Augustin, yavuze ko kumenyekanisha urupfu ku gihe bidafitiye akamaro umuryango wapfushije gusa, ahubwo ko bifasha n’inzego mu kumenya uko abaturage bahagaze no gutegura gahunda zibagenewe.
Tetiwanyu , Umukozi muri NIDA yasobanuye ko kumenyekanisha urupfu atari umuhango gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo gutuma amakuru y’ibanze yerekeye abaturage aboneka kandi akandikwa neza, bityo akagira uruhare mu igenamigambi ry’inzego za Leta.
Kwandikisha no kumenyekanisha urupfu ku gihe kandi bifasha kugira amakuru yizewe ku mibare y’abaturage, akaba ari amakuru ashobora gukoreshwa mu gutegura gahunda zitandukanye zirebana n’imibereho n’ubuzima bw’abaturage.
Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire bukomeje, aho abaturage bashishikarizwa kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye.








