Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana bahawe amagare atandatu n’imbago eshanu bifite agaciro ka miliyoni zisaga Enye mu mafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kubafasha gukemura imbogamizi bahuraga na zo mu ngendo no kugira uruhare rusesuye mu bikorwa by’umuryango n’iterambere.
Abahawe ibi bikoresho bavuga ko mbere bari bafite imbogamizi zikomeye zo kugera aho bashaka, bitewe no kutagira inyunganirangingo zibafasha kugenda.
Muri aba bahawe ibikoresho harimo n’abana bafite ubumuga, aho bamwe bari bafite imbogamizi zo kujya ku ishuri kubera kubura uburyo bubafasha kugerayo.
Dusabe Jeanine, umuturage wo mu Murenge wa Musha, ni umubyeyi ufite umwana w’imyaka 12 ufite ubumuga, akaba ari umwe mu bahawe igare.
Avuga ko mbere umwana we yagendaga akambakamba, ibintu byatumaga adashobora gukora ingendo nk’abandi bana ndetse bikaba byaranamubujije kujya ku ishuri.
Yagize ati: “Twari tubayeho mu buzima bubi. Uyu mwana wanjye yagendaga akambakamba ku buryo yari yaratangiye no kuzana ibikomere ku mavi. Uku umubona kuriya afite imyaka cumi n’ibiri ariko ntabwo yigeze agera ku ishuri. Ariko ubu kuko abonye igare, mukuru we azajya amusunika amujyane.”
Nizeyimana Moses, na we wahawe igare, avuga ko mbere urugendo rurerure rwamugoraga kubera ko igare yari asanzwe afite ryari rishaje kandi ritamworoherezaga gukora ingendo ndende.
Yagize ati: “Nari mfite akagare gashaje kandi ntashobora kugahina kujya kure. Njya no mu modoka ntibyakunda. Ariko iri gare mpawe nzajya ngenda rwose ntasabye n’umperekeza, haba mu Nteko z’Abaturage ndetse no gusenga.”
Nizeyimana yashimiye ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubona ibi bikoresho, avuga ko bizamufasha kurushaho kwigenga mu bikorwa bye bya buri munsi.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri bo hakaba harimo Restoration Church Rwamagana.
Bishop Gasore Constantin, uhagarariye iri torero, yavuze aho igitekerezo cyo gufasha abantu bafite ubumuga cyaturutse, ati: “Twagize umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bwacu, batubwira ibyo bakeneye ko tubafasha birimo gufasha abantu bafite ubumuga. Nuko dukusanya inkunga yacu, none uyu munsi twabibashyikirije. Twihaye intego yo gukora ibikorwa nk’ibi muri aka Karere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko gufasha abantu bafite ubumuga kubona inyunganirangingo ari bimwe mu bikorwa bishoboka binyuze mu bufatanye hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “Ibikorwa nk’ibi tubifashwamo n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye kandi tubikora buri mwaka. Uyu munsi igikorwa twakoze cyo gutanga aya magare n’imbago twabifashijwemo n’Itorero Restoration Church kandi turabashimira. Hari n’abandi bafatanyabikorwa dutegereje ngo bakore ibindi bikorwa nk’ibi.”
Yasabye abahawe ibi bikoresho kubifata neza kugira ngo bikomeze kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati: “Turabasaba gufata neza ibi bikoresho bahawe, kandi n’abandi bagifite ibibazo nk’ibi bazagerwaho.”
Ku ruhande rw’abahawe ibi bikoresho, bavuga ko ubufasha bahawe butabafasha mu ngendo gusa, ahubwo bubaha amahirwe yo kurushaho kwigenga, kwitabira ibikorwa by’iterambere no kugira uruhare mu buzima bw’umuryango n’aho batuye.







