Koperative ihinga umuceri mu Murenge wa Sake, CORIMI, yishyuriye abanyamuryango bayo amafaranga y’u Rwanda angana na 17,790,000 muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza, mu rwego rwo kubafasha guteganyiriza imibereho yabo y’ahazaza.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, ubwo abanyamuryango ba CORIMI bateranaga mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’iyi Koperative.
Muri iyi nama, hanatanzwe amafaranga ya pansiyo ku banyamuryango bageze mu qzabukuru.
Abanyamuryango 91 bageze mu zabukuru, barimo abagabo 48 n’abagore 43, bahawe amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru. Aya mafaranga agamije kubafasha gukomeza kwita ku mibereho yabo, cyane cyane ko batakigira imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere nk’uko byari bimeze bakiri bato.
Umuyobozi wa Koperative CORIMI, Mutabazi François, yavuze ko kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza no gufasha abageze mu zabukuru ari ibikorwa iyi Koperative imaze imyaka itatu ikora.
Ati: “Igikorwa cyo gutangira abanyamuryango bacu Ejo heza no kubaha amafaranga y’abageze mu zabukuru, ni ibikorwa dukora buri gihe kandi twifuza ko twabyongera, dushakira abanyamuryango bacu ejo heza, tumaze imyaka igera muri itatu tubikora kandi dushaka gukomeza kurushaho kubikora no mu myaka iri imbere. Abanyamuryango bacu ni abakozi kandi turabazigamira kugira ngo bazakomeze babeho neza no mu myaka iri imbere, dufite ibikorwa bitandukanye kandi byose bibyarira inyungu abanyamuryango ba koperative yacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yashimiye CORIMI kuba yatangiye abanyamuryango bayo Ejo Heza no guha amafaranga abageze mu zabukuru.
Yavuze ko kuba Koperative ibasha kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza ari ikimenyetso cy’uko ifite ibikorwa bibasha gutanga umusaruro.
Ati: “Kuba CORIMI yishyuriye abanyamuryango Ejo Heza ni uko hari aho mugeze kandi mufite aho mukorera, kuba muri koperative ni byiza kuko abantu baba bari kumwe bagakorera hamwe, uvu umusaruro wa koperative wariyongereye, mufite amahirwe yo gukira kandi mukijijwe na koperative, mwirinde imicungire mibi kuko aho bigaragaye bakurikirwa n’inzego zibishinzwe hari nabo biviramo gufungwa.”
Mu Karere ka Ngoma habarurwa amakoperative 248, muri yo 189 afite ubuzima gatozi kandi akora neza, nk’uko amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere abigaragaza.









