MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Depite Uwineza yasabye ababyeyi kuba ijisho ry’umutekano w’abana

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
25/11/2025

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Beline Uwineza, yasabye ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare kugira umuco wo gutanga amakuru kuri buri wese ushobora gushukashuka umwana agamije kumucuruza cyangwa kumusambanya, abasaba kurushaho guhanga amaso no kurinda uburenganzira bw’abana babo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Karama, Akagari ka Gikagati, mu nteko y’abaturage yahurijwe hamwe no gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohotera.”

Mu butumwa bwe, Depite Uwineza Beline yibukije ko kurinda abana ihohotera ari inshingano zisangiwe kandi zidashobora kwiharirwa n’umuntu umwe.

Yagize ati: “Babyeyi rero namwe rubyiruko, ni inshingano yacu twese kurinda umuryango ihohotera no kuwurinda bwa buryo bwose mwumvise umuntu ashobora gucuruzwamo. Ni ngombwa ko twita ku burere bw’abana kugira ngo hatagira ikibahungabanya.”

Yakomeje asobanura ko kwita ku mwana bitarangirira mu kumugaburira gusa, ahubwo ko bisaba kumugirira isuku, kumurinda umwanda, kumuganiriza no kumumenyesha ko ari umuntu ukomeye mu muryango. Yibukije abaturage ko umuco w’ibiganiro mu muryango ari wo soko y’ubwumvikane no gukumira amakimbirane akenshi atangirira mu bwumvikane buke butavugiwe igihe.

Akomeza agira ati: “Iyo mutagira ibiganiro mu muryango, nibwo amakimbirane avuka kandi akabura aho avugirwa. Iyo habuze aho avugirwa, hakurikiraho gukurana amenyo, ugasanga intambara zitangira mu rugo ariko abantu bakabiceceka.”

Depite Uwineza yasabye ababyeyi n’urubyiruko gushyira imbere ibiganiro, kuko ari yo nzira yo kumenya ibibazo by’abana, kubaganiriza no kubarinda ibishobora kubangiriza ejo hazaza, harimo no guta ishuri.

Kurundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abaturage kubigiramo uruhare rugaragara, ko ihohotera rishingiye ku gitsina riri mu bihungabanya iterambere ry’umuryango bityo buri wese akwiye kubikumira.

Yagize ati: “Umuryango utuje utangirira mu kwirinda ihohotera. Nta mwana ukwiriye gukorerwa ihohotera cyangwa gushukishwa amafaranga ngo ajye mu bikorwa bimuhungabanya. Uruhare rw’umubyeyi ni urwa mbere.”

Depite Uwineza Beline, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanyonzi n’Abamotari baratungwa agatoki mu gutera inda abangavu

Abanyonzi n’Abamotari baratungwa agatoki mu gutera inda abangavu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU