MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imyitwarire myiza ni igishoro cy’ubuzima bwiza- PS Ishungure Parfait

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
24/07/2026

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko imyitwarire myiza ari ishingiro ry’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye, asaba urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kwimakaza indangagaciro z’Ubunyarwanda no kubaka ejo hazaza h’Igihugu rushingiye ku ndangagaciro nziza.

Yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’Intore mu Biruhuko ku rwego rw’Igihugu, yabereye ku Ishuri rya GS St. Aloys riherereye mu Karere ka Rwamagana. Iki gikorwa cyahuje abayobozi batandukanye, urubyiruko n’abafatanyabikorwa muri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Ishungure Parfait yagaragaje ko gahunda y’Intore mu Biruhuko ari umwanya mwiza wo gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubupfura, ubunyangamugayo, gukunda Igihugu, umurimo unoze n’ubufatanye, bityo rukaba umusingi w’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Imyitwarire myiza ni igishoro cy’ubuzima bwiza. Ni igihe cyiza rero cyo kwibutsa urubyiruko rwacu ko imyitwarire myiza ari ingenzi kugira ngo dukomeze twubake u Rwanda twifuza. Turashishikariza rero ababyeyi kohereza abana muri iyi gahunda y’Intore mu biruhuko kuko ari gahunda y’ingenzi kuri bo, tukaba tubashishikariza kureka abana bakajya hamwe n’abandi bakiga muri iyi gahunda. Ku bana, nabo turabashishikariza kwitabira iyi gahunda kuko bazahigira byinshi haba mu buzima bw’ishuri no mu buzima rusange busanzwe.”

Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, rwitabira ibikorwa birwubaka haba mu myigire, mu bushake, mu bikorwa by’iterambere ndetse no mu kubungabunga umuco Nyarwanda.

Yashimangiye ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere urubyiruko, irutegurira kuba abaturage bafite ubushobozi bwo guhanga udushya, kwihangira imirimo no kugira uruhare rugaragara mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.

Muri ibi biruhuko, abana n’urubyiruko bazafashwa kwidagadura binyuze mu mikino itandukanye no kuvumbura impano zabo. Hazabaho kandi ibiganiro n’ubujyanama mu ngeri zinyuranye, hamwe n’imikino njyarugamba izabafasha gukarishya ubwenge n’imikorere y’umubiri.

Ingabire Nadine, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda, yabwiye MUHAZIYACU icyo izabafasha, ati: “Iyi gahunda, izadufasha kuzamura impano zacu, nko kubyina, gukina basketball, na Volleyball. Imbuga nkoranyambaga tuzazikoresha neza dushyiraho impano zacu nko kubyina Amaraba, tukanashishikariza abandi bana kuzamura impano zabo.”

Gahunda ya Intore mu Biruhuko itegurwa buri mwaka hagamijwe gufasha abana n’urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, binyuze mu biganiro, ibikorwa by’ubwitange, imyitozo ngororamico n’andi masomo agamije kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro, uzi inshingano ze kandi ugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Abayobozi bagaragaje ko gukomeza guha urubyiruko uburere bushingiye ku ndangagaciro no ku muco nyarwanda ari imwe mu nkingi zikomeye zo kubaka Igihugu gifite abaturage bafite imyitwarire myiza, bazi icyo bashinzwe kandi biteguye gukomeza gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho.

Gahunda y’Intore mu biruhuko yo mu mwaka ushize wa 2025 yitabiriwe n’abana n’urubyiruko basaga miliyoni imwe mu Gihugu hose.

Ishungure Parfait, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza
Abagore

Bugesera: Urubyiruko 300 rwahawe ubumenyi mu kubaka umuryango mwiza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Gahunda y’Intore mu Biruhuko izitabirwa n’abagera ku bihumbi 25

Kirehe: Gahunda y'Intore mu Biruhuko izitabirwa n'abagera ku bihumbi 25

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU