Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 30 Mata rishyira none tariki ya 1 Gicurasi 2020 ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu mahanda Ngoma-Bugesera cyacitse, ubuhahirane buhita buhagarara.
Amakuru agera kuri Muhaziyacu.rw aragaragaza ko imbarutso y’icika ry’iki kiraro ari umwuzure w’amazi menshi kandi afite imbaraga ava hirya no hino mu gihugu yuzuye umugezi w’Akagera , akarenga akagera n’ahari iki kiraro mu kibaya cya Gashora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Rwabuhihi Jean Christophe yabwiye Muhaziyacu.rw ko iki kiraro cyangiritse ku buryo ubuhahirane bwahise buhagarara.
Ati: “Ni byo cyaguye mu mazi, ubu n’abantu bagenda n’amaguru ntibyakunda ko bahaca, urumva n’imodoka na za moto ntabwo bishoboka.”
Gitifu Rwabuhihi asobanura ko gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba kwatewe n’umwuzure, ati: ”Amazi ava mu gihugu hirya no hino, mu Ntara y’Amajyaruguru yose aza yerekeza aha. Ubwo rero Akagera karuzuye aza kugonga iki kiraro. Amazi yagiye yinjira n’amabuye amwe yari agiteze yagiye.”
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagiranye na Muhaziyacu.rw kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi yatangaje ko hashize iminsi itatu kunyura kuri iki kiraro bihagaritswe.
Ati: “ Ni byo cyacitse ku buryo amazi yagiye arya ibikigize, ku buryo kiregetse. Ubu haciye iminsi itatu tugihagaritse kugira ngo abantu batakinyuraho, kuko utakizi waza ukanyuraho. Ariko ubu, harimo harakorwa ibishoboka byose kugira ngo hasanywe, turi gukusanya ibikoresho.”
Meya Mutabazi akomeza avuga ko bitewe nuko iki kiraro kacitse kiri mu muhanda Ngoma- Bugesera-Nyanza, Leta yiyemeje ko ugomba gukorwa neza, ukagurwa ukanashyirwamo kaburimbo, ariko ibikorwa byo kuwukora bikaba bitarahagera, ngo ‘nibihagera hazakorwa ikiraro nyacyo, igishaje gisenywe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twari gushyiraho bije yo gukora ikiraro kandi hazakorwa umuhanda, ariko kubera ko cyahagaritse ubuhahirane kandi tutakwemera ko umuturage ahagwa, turimo gukusanya imbaraga no gushaka rwiyemezamirimo ufite uburambe kugira ngo gisanywe, kugeza igihe kizakorerwa ku buryo burambye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwirinze kugaragaza igihe gusana iki kiraro bizaba byamaze gukorwa, icyakora bwemeza ko ibikorwa bitazatinda.
Muri Mutarama 2020, Muhaziyacu.rw yabagejejeho inkuru yavugaga ko iki kiraro cya Kanyonyomba cyacitse, icyo gihe cyari cyarangiritse kirimo imyenge ku buryo abakoreshaga uyu muhanda bakinyuragaho bafite impungenge.
Bugesera : Batewe impungenge n’iyangirika ry’Ikiraro cya Kanyonyomba
Icyo gihe Ubuyobozi bwashise bwihutisha ibikorwa byo kugisana, mu minsi yakurikiyeho umuhanda wongera kuba nyabagendwa, gusa nanone ubu ubuhahirane bwongeye guhagarikwa n’iyangirika ry’icyo kiraro.






