MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Batewe impungenge n’iyangirika ry’Ikiraro cya Kanyonyomba

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
08/01/2020
Ikiraro cya Kanyonyomba kiri  mu Murenge wa Gashora  cyarangiritse, abakoresha umuhanda Ngoma -Bugesera bakinyuraho bagahuriza ku gusaba ko cyasanwa (Ifoto Manishimwe N)

Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora cyarangiritse, abakoresha umuhanda Ngoma -Bugesera bakinyuraho bagahuriza ku gusaba ko cyasanwa (Ifoto Manishimwe N)

Abakoresha umuhanda Ngoma-Bugesera, bagaragaza ko baterwa impungenge  no kunyura ku kiraro cya Kanyonyomba kiri mu  Murenge wa Gashora, mu Karere ka  Bugesera, kuko cyangiritse cyane, ku buryo gishobora guteza impanuka, ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Ni ikiraro kiri ku muhanda ugendwa cyane, Ngoma-Bugesera, cyubatswe mu myaka yo hambere ku buryo mu mpande no munsi hariho ibyuma bikomeye, ariko ku gice abantu bagendaho harimo imbaho zishashe zangiritse kubera gusaza,  ku buryo hari ahagaragara ibinogo.

Ntibibuza abakoresha uyu muhanda kunyura kuri iki kiraro, ariko  ngo nuko nta handi banyura kuko gikikijwe n’amazi.

Abaganiriye na  muhaziyacu.rw  bavuga ko  kuba cyarangiritse bibatera impungenge bakaba bifuza ko cyasanwa.

Abo twaganiriye  barimo abanyamaguru, abayobozi b’imodoka n’amagare,  twaganiriye duhagaze  iruhande rw’iki kiraro, munsi yacyo hari amazi asuma, kikaba hejuru yayo nka metero  eshanu.

Hari imodoka zinyura kuri iki kiraro ariko abazirimo ngo baba bafite impungenge ( Ifoto Manishimwe N)

Munyaneza Théogène  utwara imodoka  itwara imizigo akoresha  umuhanda Ngoma-Gashora kenshi, yagize ati: “Hateye impungenge urabona yuko  hariho imbaho zangiritse, zaraboze, izindi zaraguye, n’iyo imodoka inyuzeho, ikiraro cyose kiradigadiga n’ipine irahagera igashaka kugwamo hariya.”

Naho Ntihinyuka Joseph  wo mu Murenge wa Rukumberi ati: “Igihe cyose kubera hariya harangaye kuriya iyo uhageze upakiye n’imizigo  ku igare urivaho,  kubera ko harimo imyenge  ipine riyobeyemo, umuntu  yahirima akagwa hariya mu mazi.  Kirabangamye cyane ku buryo gikozwe byaba ari byiza.”

Uyu  muhanda uriho iki kiraro cya Kanyonyomba, uri mu Gishanga cya Gashora, kinyuramo Umugezi w’Akagera uhuza imirenge ya Rukumberi mu Karere ka Ngoma  n’uwa Gashora mu Karere ka Bugesera,  ni wo  uri muri gahunda yo gusanwa ugashyirwamo kaburimbo  w’ibirometero 120 uva Kibungo (Ngoma) ukagera Ramiro (Bugesera),  ugakomeza ukugera  i Nyanza  mu Ntara y’Amajyepfo.

Kubera ko ikiraro cyarangiritse , abakigendaho bibasaba kwigengesera bagakikira ahari ibinogo (Ifoto: Manishimwe N)

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angélique, avuga ko hagiye gukenzurwa ibikenewe byose kugira ngo iki kiraro cya Kanyonyomba gisanwe, kandi ibikorwa byo kugisana bitagomba kurenga iminsi 31.

Ati: “Tugiye kubyitaho gisanzwe mu buryo bwihuse  bitarenze ukwezi kumwe.  Turabizi ko ari ikiraro gihuza akarere n’akandi, hari abatekinisiye bagomba kujyayo vuba kureba ibikenewe kugira ngo gisanwe mu buryo bushoboka, kuko uriya muhanda urakoreshwa cyane.”

Ibikorwa byo kubaka Umuhanda Nyanza–Ramiro byo byaratangijwe.

Nubwo Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buterura ngo butangaze igihe ibikorwa byimbitse byo gutangira kubaka bizatangirizwa ku ruhande rwa  Kibungo (Ngoma) – Ramiro (Bugesera)  umuhanda ureshya n’ibirometero 53;  bwemeza ko bitazatinda.

Ariko mu gihe bitarakorwa  ngo ntibyakuraho ko Ikiraro cya Kanyonyomba kigomba kuba gisanwe; kuko ibikorwa byo kubaka umuhanda bitakuraho ko ukoreshwa  no mu gihe waba uri kubakwa  ku buryo burambye.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Ibitekerezo 1

  1. Pingback: Umuhanda Ngoma-Bugesera ntukiri nyabagendwa – muhaziyacu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gen. Mubarak yihanangirije  abaturage bajya mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro batabyemerewe

Gen. Mubarak yihanangirije abaturage bajya mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro batabyemerewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU