MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gen. Mubarak yihanangirije abaturage bajya mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro batabyemerewe

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
08/01/2020
Gen Maj Mubaraka Muganga yasabye abaturage kwirinda kuvogera ikigo cya Gabiro

Gen Maj Mubaraka Muganga yasabye abaturage kwirinda kuvogera ikigo cya Gabiro

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’iburasirazuba, Maj. Gen. Mubarak Muganga, yihanangirije bamwe mu baturage binjira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro batabyemerewe bakajya gucukura amabuye y’agaciro abandi bakajya kuragiramo, abasaba kubireka.

Ni ubutumwa yahaye abaturage batuye mu Murenge wa Rwimbogo uherereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2020. Iyi nama yarigamije gukangurira abaturage kwirinda kuvogera Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro ndetse no kwirinda gukoreramo ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ndetse no kukiragiramo inka.

Maj. Gen. Mubarak Muganga yihananirije abaturage binjira muri iki kigo batabiherewe uburenganzira abasaba kubireka ngo kuko bitabakwiriye.

Ati: “Turagira ngo tubasabe mureke kwihemukira, abagore muri hano nimuburire abagabo banyu n’abana banyu binjira muri kiriya kigo batabyemerewe. Mubabwire bakorere amafaranga ya hano hanze kuruta kwinjira mu kigo badafite uburengazira, niba mukundana n’abo bavandimwe mubagire inama.”

Inzuri zihana imbibi n’ikigo zigiye kuzitirwa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye abaturage ko leta itazakomeza kwihanganira abaturage bavogera ikigo cya Gabiro, avuga ko abafite inzuri zikora kuri iki kigo leta igiye kuzibazitirira ku buntu kugira ngo barusheho kubarinda kujya mu kigo.

Ati: “Izi nzuri zose zikora ku mbibi z’ikigo ni inzuri 23 cyangwa 25 kuva Mutumba kurinda ugera aha ( Rwimbogo) tugiye kuzibazitirira ku buntu, kugira ngo tubarinde gukomeza kujya mu kigo.”

Yavuze ko kuva muri iki cyumweru hagati hari ikipe yashyizweho izatangira kubikora asaba abaturage kwitwararika bakirinda kuharagira, yababwiye kandi ko inka bazajya basanga mu kigo kandi nyirazo baramuzitiriye urwuri bazajya barumwambura.

Bamwe mu baturage baganiriye na muhaziyacu.rw bavuze ko kwinjira mu Kigo cya Gabiro babicitseho nyuma yo kuburirwa n’ubuyobozi ngo abakinjiramo ni bamwe muri bo bananiranye basaba ubuyobozi kubahana ngo kuko abenshi barazwi.

Rutsindintwarane Augustin utuye mu Kagari ka Rwikiniro yagize ati: “Twe twarabwiwe turumva, ahubwo abajyayo ubu usanga n’ubundi hano mu giturage barananiranye, barabwirwa ntibumve.”

Kanimba Peter we yavuze ko hari bamwe mu baturage batumva inama bagirwa na leta ngo abo ni nabo bakomeje kujyayo mu buryo butemewe. Ati: “Abo nibo bakomeza kuduteza ibyago barabwirwa ntibumve.”

Kuva iki cyemezo cyafatwa kugera muri Nzeri 2019 mu kigo cya Gabiro hari hamaze gufatirwayo inka 831 z’abaturage 35. Akarere ka Gatsibo niko kari gafite inka nyinshi 493 z’abaturage 18 zikaba zaragurishijwe miliyoni 83 263 00. Nyagatare hafashwe inka 180 z’abaturage 13 zagurishijwe 25 033 000. Naho Kayonza ni inka 157.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uburyo bushya bwo kwihutisha imihigo Iburasirazuba

Uburyo bushya bwo kwihutisha imihigo Iburasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU