Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’iburasirazuba, Maj. Gen. Mubarak Muganga, yihanangirije bamwe mu baturage binjira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro batabyemerewe bakajya gucukura amabuye y’agaciro abandi bakajya kuragiramo, abasaba kubireka.
Ni ubutumwa yahaye abaturage batuye mu Murenge wa Rwimbogo uherereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2020. Iyi nama yarigamije gukangurira abaturage kwirinda kuvogera Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro ndetse no kwirinda gukoreramo ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ndetse no kukiragiramo inka.
Maj. Gen. Mubarak Muganga yihananirije abaturage binjira muri iki kigo batabiherewe uburenganzira abasaba kubireka ngo kuko bitabakwiriye.
Ati: “Turagira ngo tubasabe mureke kwihemukira, abagore muri hano nimuburire abagabo banyu n’abana banyu binjira muri kiriya kigo batabyemerewe. Mubabwire bakorere amafaranga ya hano hanze kuruta kwinjira mu kigo badafite uburengazira, niba mukundana n’abo bavandimwe mubagire inama.”
Inzuri zihana imbibi n’ikigo zigiye kuzitirwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye abaturage ko leta itazakomeza kwihanganira abaturage bavogera ikigo cya Gabiro, avuga ko abafite inzuri zikora kuri iki kigo leta igiye kuzibazitirira ku buntu kugira ngo barusheho kubarinda kujya mu kigo.
Ati: “Izi nzuri zose zikora ku mbibi z’ikigo ni inzuri 23 cyangwa 25 kuva Mutumba kurinda ugera aha ( Rwimbogo) tugiye kuzibazitirira ku buntu, kugira ngo tubarinde gukomeza kujya mu kigo.”
Yavuze ko kuva muri iki cyumweru hagati hari ikipe yashyizweho izatangira kubikora asaba abaturage kwitwararika bakirinda kuharagira, yababwiye kandi ko inka bazajya basanga mu kigo kandi nyirazo baramuzitiriye urwuri bazajya barumwambura.
Bamwe mu baturage baganiriye na muhaziyacu.rw bavuze ko kwinjira mu Kigo cya Gabiro babicitseho nyuma yo kuburirwa n’ubuyobozi ngo abakinjiramo ni bamwe muri bo bananiranye basaba ubuyobozi kubahana ngo kuko abenshi barazwi.
Rutsindintwarane Augustin utuye mu Kagari ka Rwikiniro yagize ati: “Twe twarabwiwe turumva, ahubwo abajyayo ubu usanga n’ubundi hano mu giturage barananiranye, barabwirwa ntibumve.”
Kanimba Peter we yavuze ko hari bamwe mu baturage batumva inama bagirwa na leta ngo abo ni nabo bakomeje kujyayo mu buryo butemewe. Ati: “Abo nibo bakomeza kuduteza ibyago barabwirwa ntibumve.”
Kuva iki cyemezo cyafatwa kugera muri Nzeri 2019 mu kigo cya Gabiro hari hamaze gufatirwayo inka 831 z’abaturage 35. Akarere ka Gatsibo niko kari gafite inka nyinshi 493 z’abaturage 18 zikaba zaragurishijwe miliyoni 83 263 00. Nyagatare hafashwe inka 180 z’abaturage 13 zagurishijwe 25 033 000. Naho Kayonza ni inka 157.






