Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga izamara ukwezi kumwe, igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2019/2020, bigizwemo uruhare n’inzego zose z’abafatanyabikorwa.
Iyi gahunda yiswe “Tujyane mu Mihigo” yatangijwe ku mugaragaro kuwa kabiri tariki ya 7 Mutarama, mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare.
Ibikorwa bizibandwaho muri iyi gahunda birimo kumenyekanisha imihigo ku bafatanyabikorwa batandukanye b’akarere n’uruhare rwa buri umwe, gusinya imihigo ku nzego zitandukanye kuva ku murenge, akagari, umudugudu, isibo n’umuryango, ndetse n’abakozi b’akarere, umurenge n’akagari.

Abafatanyabikorwa nabo bazasinyana imihigo n’inzego babarizwamo, mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu kwesa imihigo ya 2019/20.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, asobanura ko iyi gahunda ihereye mu buyobozi ariko izanagera ku rwego rw’umuryango.
Yagize ati: “Ni gahunda y’uko twese dukwiriye kujyana mu mihigo, twese icya mbere, abaturage bakayimenya, bakayisobanurirwa neza, ariko n’imihigo ikwiye gushyirwa mu bikorwa n’abaturage nabo bakayihigira.”
Imihigo Guverineri Mufulukye avuga ko ireba umuryango cyane cyane ni ijyanye n’imibanire myiza, gukemura ibibazo by’imiryango, kurera abana neza, kuba abana babasha kujya ku ishuri, kugira isuku mu muryango, n’indi.

Tujyane mu Mihigo yatangijwe mu Murenge wa Karama n’igikorwa cyerekana imihigo y’intore ziri ku rugerero muri uyu murenge, ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwagaragaje imihigo 64 iteganyijwe kweswa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Mukagahigi Esperance, utuye mu Kagari ka Ndego, Umurenge wa Karama, yavuze ko nk’abaturage bashimira ubuyobozi ku bikorwa by’iterambere bagejejweho; birimo amavuriro y’ibanze (poste de santé) muri buri kagari mu karere kabo, ibitaro bya Gatunda bemerewe na Perezida Kagame biri hafi kuzura, imihanda n’ibindi.
Yongeyeho ati: “Turiteguye gufatanya n’Ubuyobozi mu kwesa Imihigo y’uyu mwaka rwose.”
Gukorera ku mihigo ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2006 mu rwego rwo kwihutisha iterambere, dore ko u Rwanda ari igihugu ubu gifite icyerecyezo cyo kugira ubukungu buciriritse (middle income country) muri 2050 n’umuturage igihugu cyifuza akazaba yinjiza amadorali nibura 1,240 ku mwaka.
Igihugu kandi cyashyizeho gahunda ya Guverinoma y’iterambere (NST-1) ya 2017/2024 bigamije kuzamura ubukungu bwacyo, bukagera ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe (GDP) ungana na 11.5%.






