MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umugore wo ku Muyumbu ucyekwaho kwica umugabo we amuteye ibyuma agatoroka, yatawe muri yombi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
31/01/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, bwemeje amakuru y’umugore ucyekwaho kwica umugabo we amuteye ibyuma mu nda, bukavuga ko kuri ubu yatawe muri yombi akuwe mu Kagari ka Murehe.

Umugore ucyekwaho kwica umugabo we afite imyaka 40, naho uwishwe ni Habufite Jean Pièrre yari afite imyaka 46; bigakekwa ko yamwishe ku mugoroba wo kuwa 30 Mutarama 2026. Uyu muryango ukaba wari ufitanye abana batanu.

Mu makuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani yahaye MUHAZIYACU kuri uyu wa 31 Mutarama 2026, yavuze ko uyu mugore akimara kwica umugabo we yahise atoroka, gusa aza gufatwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Yagize ati: “Kugeza ubu yafashwe atabwa muri yombi, akaba yafatiwe mu Kagari ka Murehe aho yari yihishe, ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku businzi, gusa yemeza ko hari hashize iminsi babanye neza nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi; ku buryo batunguwe no kumva ko habayeho ubu bwicanyi.

Gitifu Muhamya, yagize ati: “Uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane, n’ubuyobozi bw’umudugudu bwari busanzwe bubunga, nko mu kwezi kumwe gushize wabonaga ko babanye neza, urebye icyabaye cyo cyabaye nk’igitunguranye kuko wabonaga basa nk’aho bamaze gutangira kumvikana. Urebye ahanini icyo bapfaga cyari ubusinzi.”

Yakomeje avuga ko abana b’uyu muryango bagiye kwitabwaho na nyirakuru (Nyina w’umugore) kuko bari baturanye.

Gitifu Muhamya atanga inama y’uko baturage by’umwihariko abafite ingo bagomba guharanira ko umuryango wabo ubana neza ukabaho utekanye, biteza imbere, ati: “Ubutumwa dusanzwe tugenera imiryango ni uko umugabo n’umugore biyemeje kubana bakwiye guharanira iteka ko uwo muryango utekana cyane ko aribyo bituma bagera ku iterambere rirambye harimo no kwita ku burere bw’abana. Bibaho ko abantu batumvikana ariko mu gihe bibaye bakwegera ubuyobozi cyangwa inshuti z’umuryango. Byanze hari uko amategeko abiteganya bahitamo kimwe batageze aho umwe yambura undi ubuzima.”

Icyaha cy’ubwicanyi, giteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abayobozi basobanuye impamvu ababyeyi bagomba kwita ku burezi bw’abana babo

Bugesera: Abayobozi basobanuye impamvu ababyeyi bagomba kwita ku burezi bw’abana babo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU