MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abayobozi basobanuye impamvu ababyeyi bagomba kwita ku burezi bw’abana babo

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
01/02/2026

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yagaragaje ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho cyane cyane irishingiye ku ikoranabuhanga risaba ko ababyeyi bashyira imbaraga mu burezi bw’abana babo kugira ngo bazashobore gukoresha neza iterambere Igihugu kigenda kigeraho ndetse banarusheho kugira ubumenyi bwo kongera ibindi bikorwa birenze ibihari.

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Mwogo, mu muganda rusange.

Agaruka ku gushishikariza ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo, Iradukunda yeretse abaturage amahirwe ari mu Karere ka Bugesera arimo ikibuga cy’indege n’imirimo igishamikiyeho, agaragaza ko kuzayabyaza umusaruro bisaba gutegura abakiri bato bakitabwaho mu burezi kugira ngo bazashobore kuyabyaza umusarurro.

Ati: “Hano hari iterambere ridasanzwe, Bugesera irimo iratera imbere, kiriya kibuga cy’indege ni ikimenyetso cy’iterambere rigaragara kandi rifatika rizagira ingaruka nziza ku buzima bwanyu hano muri Bugesera ndetse no mu Gihugu hose. Ibyo rero bisobanuye ko uko iterambere rigenda riza tugomba kurushaho umuvuduko.”

Yakomeje agira ati: “Abana bacu bagomba kwiga bakagira ubumenyi, bakazatera imbere kugira ngo ibikorwa byose birimo biraza bizababere imbarutso yo gutera imbere no kugera ku bindi byiza birenze n’ibyo tubona uyu munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na we abona ko ababyeyi bakwiye kongera imbaraga mu kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo cyane cyane kwita ku musanzu w’ifunguro rya saa sita ku ushuri.

Ati: “Mu rwego rwo kwita ku burezi bw’abana bacu kugira ngo babashe kwiga ngo bazagirire akamaro Igihugu, imiryango yabo ndetse na bo ubwabo, ni gombwa ko tubashyigikira muri urwo rugendo rwo kwiga bakamenya, twese tugafasha abana bacu bari ku mashuri kubona ifunguro rya ku manywa kugira ngo bige neza.”

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, mu Karere ka Bugesera waranzwe n’ibikorwa byo gusana imihanda itandukanye, gusibura inzira z’amazi, no gusukura ahantu hahurira abantu benshi; ku rwego rw’Akarere, uyu muganda  wabereye mu Murenge wa Mwogo

Iradukunda Yves, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo akaba n’Imboni y’Akarere ka Bugesera muri Guverinoma, yasabye abaturage kwita ku burezi bw’abana kugira ngo bazateze imbere Igihugu mu muvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga kirimo
Meya Mutabazi Richard yashishikarije abaturage gufasha abana babo bari mu mashuri kubona ifunguro rya saa sita ku ishuri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nimugire umunsi mukuru mwiza w’Intwari z’u Rwanda

Nimugire umunsi mukuru mwiza w’Intwari z’u Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU