MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nimugire umunsi mukuru mwiza w’Intwari z’u Rwanda

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
01/02/2026
Ku gicumbi cy'Intwari i Remera: Ifoto: Village Urugwiro

Ku gicumbi cy'Intwari i Remera: Ifoto: Village Urugwiro

Buri mwaka, tariki 01 Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1999 u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda, hazirikanwa ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo abantu bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.

Urwego rushinzwe intwari z’Igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe [CHENO] rusobanura ko ‘Intwari ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.”

Mu kuzirikana ibikorwa by’ubutwari byaranze intwari z’u Rwanda zibukwa uyu munsi, zashyizwe mu byiciro bitatu bitandukanye, aribyo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Imanzi, isobanurwa nk’intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje, muri iki kiciro cy’Intwari z’ u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho.

Iki cyiciro cy’Imanzi niho harimo, Major General Fred Gisa Rwigema, Imanzi yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

Muri iki cyiciro kandi harimo Intwari itazwi izina, ikaba ihagarariye ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa se zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubu ngubu n’ikizaza zirwanira Igihugu.

Imena, ni icyiciro cy’intwari kigizwe n’umuntu uzwiho ibikorwa bidasanzwe yakoreye igihugu kirangwa n’igitambo cy’ikirenga, akamaro gakomeye n’urugero. Muri iki cyiciro harimo: Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite,  n’abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cya 3 cy’Intwari z’u Rwanda ni Ingenzi, kigizwe n’umuntu urangwa n’ibitekerezo by’indashyikirwa, cyangwa ibyo yagezeho bidasanzwe, birangwa n’ubwitange bukomeye, agaciro gakomeye, no kubera abandi urugero rwiza; muri iki cyiciro nta ntwari zari zashyirwamo.

Mu gihe hizihizwa umunsi w’Intwari kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026, insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Mu byaranze iyizihizwa ry’Umunsi mukuru w’i Rwanda z’u Rwanda kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026, ku rwego rw’Igihugu, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari kumwe n’abandi bayobozi bakuru n’abanyacyubahiro batandukanye, bunamiye Intwari z’u Rwanda banashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubu, ubutwari bugaragarira mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho-Meya Kakooza

Ubu, ubutwari bugaragarira mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho-Meya Kakooza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU