MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubu, ubutwari bugaragarira mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho-Meya Kakooza

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
01/02/2026

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasabye abaturage gukomeza gusigasira no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, agaragaza ko Intwari ari umuntu uharanira kugera ku ntego yiyemeje, bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.

Ibi Meya Kakooza yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare, wabereye mu Murenge wa Tabagwe, ku ndake ya Gikoba, ahafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Yagize ati: “Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.”

Aha Gikoba ni ho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabaye igihe kingana n’amezi 11 mu bihe bikomeye by’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Meya Kakooza yagaragaza ko mu Karere ka Nyagatare, ubutwari bufite ishingiro rikomeye, cyane cyane hashingiwe ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, aho Nyagatare yabaye amarembo yo kubohora Igihugu. Ibi byatumye aka Karere kaba ikimenyetso cy’aho urugendo rwo kongera gusubiza u Rwanda icyizere n’ubwigenge rwatangiriye.

Yibukije abaturage kandi ko muri izo ntwari z’ikirenga harimo Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, watangije urugamba rwo kubohora Igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990 ku mupaka wa Kagitumba.

Yagaragaje ko urwo rugamba rwabereye mu gice cya Nyagatare rufite igisobanuro gikomeye ku baturage bahatuye no ku Rwanda rwose.

Meya Kakooza yagarutse ku busobanuro bw’ubutwari muri iki gihe, avuga ko butagarukira gusa ku gufata intwaro, ahubwo bugaragarira no mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho. Ati: “Muri iki gihe, ubutwari bugaragarira mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho. Ni muri urwo rwego Abanyarwanda tugomba guharanira kurangwa n’ubutwari mu mitekerereze, mu mikorere, mu mibanire no mu mibereho ya buri munsi.”

Yasoje asaba Abanyarwanda bose, by’umwihariko abaturage b’Akarere ka Nyagatare, kwima amatwi no kwamaganira kure abantu bavuga u Rwanda uko rutari, ahubwo bagomba gukomeza kugendera ku ndangagaciro zubaka Igihugu, zirimo gukunda Igihugu, ubumwe n’ubupfura, gukunda umurimo, kugira ubushishozi, ndetse n’izindi ndangagaciro nyarwanda zifasha kubaka sosiyete itekanye, iteye imbere kandi irangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.

Kakooza Henry, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko gufata ubutwari nk’ikibatsi kibubakamo kwigirira icyizere

Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko gufata ubutwari nk’ikibatsi kibubakamo kwigirira icyizere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU