MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ibitaro bya Nyagatare bifitiwe ideni rya miliyoni 95Frw ry’abarwayi bavuwe ntibishyura

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
19/01/2026

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare buratangaza ko bifitiwe ideni ringana na miliyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda, ryaturutse ku barwayi bavuwe badafite ubwisungane mu kwivuza kandi bakaba barabuze uwo bishyuza, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku mikorere n’imari y’ibitaro.

Iri deni rigizwe n’amafaranga yishyuwe ku kwita ku barwayi batandukanye bagiye bakirwa n’ibitaro mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bihe byihutirwa, aho ubuzima bw’umuntu buba bugomba kuza imbere y’ibindi byose, hatitawe ku bushobozi bwe bwo kwishyura.

Ubuyobozi bw’ibitaro busobanura ko muri abo barwayi bavuwe badafite ubwishingizi harimo abazanwa na Polisi, cyane cyane abakora impanuka zo mu muhanda, abava mu igororero ry’igihe gito, abatoragurwa ku mihanda badafite aho baba, ndetse n’abazanwa n’ubuyobozi bw’Akarere mu bihe byihariye.

Aba barwayi bose baba bakeneye ubuvuzi bwihutirwa, bigatuma ibitaro bita ku nshingano zabyo zo kurokora ubuzima, nubwo biba bizwi ko nta muntu uzishyura amafaranga ya serivise baba bahawe.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr.Ndayambaje Eddy, avuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi kigenda cyiyongera umunsi ku wundi.

Ati: “Nk’ibitaro bya Leta, dufite inshingano zo kuvura buri wese uje adukeneye, cyane cyane mu bihe byihutirwa. Ariko ikibazo ni uko hari abarwayi benshi bavurwa badafite ubwisungane kandi bakabura uwo twishyuza. Ibyo bituma amafaranga yakoreshejwe mu buvuzi ahinduka ideni ridafite uzaryishyura. Turavura ariko ntihagire utwishyura”

Yakomeje asobanura ko iri deni rya miliyoni 95 Frw rigira ingaruka ku mikorere y’ibitaro, cyane cyane mu bijyanye no kugura imiti, ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, no gukomeza gutanga serivisi nziza ku bandi barwayi.

DG Ndayambaje avuga ko iki kibazo gikomeye kandi gikeneye ubuvugizi bwisumbuyeho, aho inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, n’izindi nzego bireba zakagombye kuganira ku buryo hashakwa igisubizo kirambye.

Ati: “Si ikibazo cy’ibitaro bya Nyagatare byonyine, ni ikibazo rusange. Hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo harebwe uko abarwayi baturuka mu byiciro byihariye, nk’abazanwa na Polisi cyangwa inzego z’ibanze, habaho uburyo bwihariye bwo kubitaho no kwishyura ibitaro.”

Nubwo iki kibazo gihari, ubuyobozi bw’ibitaro bwa Nyagatare buvuga ko butazigera bwima ubuvuzi ababukeneye, kuko ubuzima bw’umuntu ari ingenzi kurusha ibindi byose. Gusa basaba ko hakorwa ubuvugizi bukwiye kugira ngo ibitaro bitazahura n’ihungabana rikomeye ry’imari mu gihe kiri imbere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri
Uburezi

Meya Rangira yasabye abarimu guca ukubiri no gukopeza abanyeshuri

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026
Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi
Inkuru z'ingenzi1

Ngoma: Abarimu bakanguriwe gukoresha AI mu burezi

06/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. ka says:
    9 months yahise

    reka da, umuntu utsgira ubwisungane se abaho. ubukangurambaga bwa nyagatare ndabucyemanze. kirazira kikaziririzwa kutagira mitiweli. bo baratera izaharurutswe. abstursge , abayobozi twese mu ngamba yemwe.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abataramenyekana batemye inka batwara amaguru n’amaboko

Ngoma: Abataramenyekana batemye inka batwara amaguru n'amaboko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU