MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abasaga 2,000 basanganywe indwara ya Hepatite C bagiye guhabwa imiti

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
29/02/2020
Leta y'u Rwanda ifite mu ntego kugabanya ku  buryo bufatika igipimo cy'abarwara indwara y'umwijima (Ifoto : Nsabimana JD)

Leta y'u Rwanda ifite mu ntego kugabanya ku buryo bufatika igipimo cy'abarwara indwara y'umwijima (Ifoto : Nsabimana JD)

Kuri uyu wa Gatandatu, ubukangurambaga bwiswe “Rwanda Cares Hope and Love to our communities” bugamije kurandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite C  bwakomereje mu Karere ka Gatsibo, Murenge wa Kabarore, mu Kagari ka Simbwa.

Ubu ni ubukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame muri Kanama 2019, bujyana no gupima abaturage, abo bigaragaye ko barwaye bagashyirwa ku miti.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, abasaga 2,000 bo mu Karere ka Gatsibo basanganywe iyi ndwara baratangira guhabwa imiti, kuva kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020.

Iyi ntambwe ya kabiri y’ubukangurambaga igamije kugabanya igihe bizatwara ngo iyi ndwara ibe yacitse, aho kuba imyaka itanu bikaba ibiri.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima binyuze mu kigo cy’ubuzima RBC, igaragaza ko 4% by’Abanyarwanda bafite iyi virusi ya Hepatite C (HCV).

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo gusuzuma abaturage iyi virusi, abasayinganywe bakavurwa, ku buryo ikigero cy’iyo ndwara kizava kuri 4% kikagera munsi ya 1% mu mwaka wa 2021.

Kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), mu Ntara y’Iburasirazuba hapimwe abasaga ibihumbi 600 bafite imyaka 15 kuzamura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko muri aka karere hapimwe abasaga ibihumbi 90, hanyuma 2,544 bagasanganwa iyi ndwara, akaba ari na bo bagiye guhabwa imiti.

Ubu bukangurambaga bugamije gupima abasaga miliyoni enye mu gihugu cyose, n’abasaga ibihumbi 110 bashobora kuyisanganwa bagahabwa imiti.

Intego ni ukugabanya umubare w’abarwaye indwara ukava ku kigero cya kane ku ijana ukajya ku kigero cya rimwe ku ijana, bikaba bizatuma umubare w’abarwara indwara ya kanseri y’umwijima iterwa n’iyi virusi ya HCV (Hepatitis C Virus) ugabanyuka.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Mu Rwanda abaganga b’indwara z’abagore baracyari bake ugereranyije n’abakenera serivisi
Ubuzima

Mu Rwanda abaganga b’indwara z’abagore baracyari bake ugereranyije n’abakenera serivisi

15/08/2026
Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma
Amakuru

Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma

13/08/2026
Igabanyuka ry’inkunga ryabangamiye imirire y’ababyeyi bonsa mu nkambi ya Mahama
Imirire

Igabanyuka ry’inkunga ryabangamiye imirire y’ababyeyi bonsa mu nkambi ya Mahama

12/08/2026
Amacupa 29,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa i Kirehe
Ubuzima

Amacupa 29,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa i Kirehe

12/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nkondo II: Umudugudu wo muri Kayonza umaze gukusanya miliyoni ebyiri zo kwizigamira muri ‘Ejo Heza’

Nkondo II: Umudugudu wo muri Kayonza umaze gukusanya miliyoni ebyiri zo kwizigamira muri 'Ejo Heza'

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU