MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Igabanyuka ry’inkunga ryabangamiye imirire y’ababyeyi bonsa mu nkambi ya Mahama

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
12/08/2026

Bamwe mu babyeyi bonsa bo mu Nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe, bavuga ko igabanyuka ry’inkunga bahabwaga ryatangiye kugira ingaruka ku mirire yabo n’iy’abana babo, mu gihe Umuryango Save the Children n’abandi bafatanyabikorwa bavuga ko bari gushyira imbaraga mu gufasha ababyeyi n’abana kugira ngo ugabanye icyuho cyavutse.

Ku mubyeyi uri konsa, kubona indyo ihagije ni kimwe mu bimufasha kugira ubuzima bwiza no kwita ku mwana. Ariko kuri bamwe mu babyeyi bo mu Nkambi ya Mahama, kubona ibyo kurya bihagije byagiye birushaho kugorana nyuma y’igabanuka ry’inkunga bahabwaga.

Nyirangishuke Claudette, umubyeyi w’Umukongomani utuye muri iyi nkambi, avuga ko igabanuka ry’amafaranga yo kugura ibiribwa ryagize ingaruka ku mibereho y’umuryango we.

Afite abana batandatu, avuga ko hari igihe umuryango we wageraga aho kurya rimwe ku munsi kubera kubura ibiribwa bihagije.

Ati: “Bwa mbere twafataga 8,600 Frw biza kugabanuka badushyira kuri 6,300. Ubwo turabyakira ariko byagiye bigira ingaruka mu muryango, imirire mibi iratangira, mbega tukarya rimwe ku munsi, abana batangira kubimenyera, hari abagiye bagira imirire mibi.”

Nyirangishuke avuga ko amaze kubyara umwana we wa gatandatu yaje kugira ikibazo cyo kutabona amashereka ahagije, nubwo avuga ko atashoboye kumenya neza icyabiteye.

Ati: “Nashatse ikintu cyatumye mbura amashereka ndakibura, ariko Save the Children […] bampaye ifu ya Sosoma nkajya nywa n’igikoma cyinshi, biri mu bintu byatumye amashereka agaruka.”

Mugezi we w’Umurundikazi witwa Ntezimana Vanessa Claudine, na we avuga ko ikibazo cy’imirire cyiyongereye kubera ko igabanyuka ry’amafaranga bahabwa ryahuriranye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.

Ati: “Ibiciro ku masoko birazamuka cyane tukabura uko duhaha, ugasanga abana ntibarya ibiryo bikwiye, n’ayo mashereka akabura abana bagatakaza ibiro.”

Avuga ko hari igihe umwana amara umwanya ku ibere ariko umubyeyi akaba adafite amashereka ahagije.

Muri 2025, igabanyuka ry’inkunga y’ibiribwa ryagize ingaruka ku mpunzi ziri mu nkambi zitandukanye, harimo n’izo muri Mahama.

Amafaranga yo kugura ibiribwa yahabwaga impunzi yaragabanutse, aho bamwe bahabwaga amafaranga 8,600 Frw bagizwe 5,600 Frw, mu gihe abahabwaga 4,250 Frw y agizwe 2,800 Frw.

Iri gabanuka ryabaye mu gihe imiryango myinshi yari isanzwe yishingikirije kuri ubwo bufasha mu kubona ibiribwa by’ibanze.

Inkambi ya Mahama, iri mu Karere ka Kirehe, ni imwe mu nkambi nini z’impunzi mu Rwanda, aho hatuye abantu barenga ibihumbi 70 baturuka mu bihugu bitandukanye.

Ku babyeyi bonsa, aba bavuga ko ikibazo cy’amafaranga cyiyongeraho ibiciro by’ibiribwa, bigatuma kubona indyo iboneye bibagora.

Dr. Eric Kuradusenge, Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi muri Mahama ya Kabiri uhagarariye Save the Children, avuga ko abagore batwite n’abonsa bahabwa ifu y’imfashabere ibafasha kubona imirire ikwiye.

Ati: “Hari ifu y’imfashabere baha umugore ukimara kumenya ko atwite kugeza abyaye ndetse agitangira no konsa kugeza ku mezi 23.”

Avuga ko iyi mfashabere itagenewe ababyeyi bonsa gusa, kuko inahabwa n’ibindi byiciro birimo abarwayi b’igituntu n’ababana n’ubwandu, kugira ngo ibafashe kubona igikoma no kuzamura imirire.

Dr. Kuradusenge avuga kandi ko imibereho n’ubuzima bwo mu mutwe by’umubyeyi ari bimwe mu bigomba kwitabwaho mu gihe cyo konsa.

Ati: “Turabizi ko konsa n’ubuzima bwo mu mutwe bijyana. […] Iyo umuntu adatuje bituma ya misemburo ikora amashereka igabanuka, bikaba byatuma uwo muntu amashereka aba make.”

Avuga ko muri Kamena 2026 bari bafite abana 34 bari mu cyiciro cy’umuhondo, naho 13 bari mu mutuku mu bakurikiranwaga ku bijyanye n’imirire.

Imibare y’imirire muri Kirehe

Ikibazo cy’imirire y’abana ntikirebwa muri Mahama gusa. Ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, imibare yerekana ko hari abana bakomeje gukurikiranwa kubera ibibazo by’imirire.

Mu Werurwe 2026, mu bana 51,518 bari munsi y’imyaka itanu bapimwe ku rwego rw’Akarere, 50,223 bari mu cyatsi, 147 bari mu muhondo naho 19 bari mu mutuku.

Nubwo umubare munini w’abana bari mu cyiciro cyiza, abafite ibipimo by’imirire bitari byiza bakomeje gukurikiranwa no guhabwa ubufasha.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, RDHS 7 bwo mu 2025, bugaragaza ko Kirehe ifite igipimo cy’igwingira cya 31.7%, mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugabanya igwingira munsi ya 15% bitarenze 2029.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kirehe, ubuyobozi buvuga ko buri gukorana n’imiryango itandukanye kugira ngo buzibe icyuho cyatewe n’igabanuka ry’inkunga, cyane cyane mu gufasha ibyiciro bifite ibibazo byihariye birimo abana bato n’ababyeyi bonsa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yagize ati: “Turakorana nk’inzego zitandakunye binyuze mu bukangurambaga ariko no kuvugana nk’inzego zitandukanye, hari Save hari abo bafatanya nabo, nk’ubu hari ubufasha babonye buturutse mu Buyapani, ibyo byose ni ibifasha kugira ngo babone ikindi cyasimbura buriya bufasha babonaga.”

Iki kibazo cyagarutsweho ubwo mu nkambi ya Mahama n’ahandi ku Isi yose hizihizwa Icyumweru cyahariwe konsa, aho hibandwa ku kamaro ko konsa ku buzima n’imikurire y’umwana, ndetse no ku gufasha ababyeyi kubona ubufasha bukenewe kugira ngo babashe konsa neza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ushaka gusarura by’ubuziraherezo yigisha urubyiruko- Meya Mbonyumuvunyi Radjab

Ushaka gusarura by’ubuziraherezo yigisha urubyiruko- Meya Mbonyumuvunyi Radjab

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU