MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amacupa 29,000 y’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa i Kirehe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
12/08/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko hamaze kumenwa inzoga zisaga 29,000 nyuma yo gukurwa ku isoko kuko zitujuje ubuziranenge, mu gihe izindi zisaga 6,000 zafashwe zitegereje kumenwa.

Iki gikorwa mu Karere ka Kirehe cyatangiye mu cyumweru gishize nyuma y’amabwiriza yasohotse asaba ko inzoga zakozwe n’inganda zahagaritswe kubera kutuzuza ubuziranenge zikurwa ku isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko inzoga zisaga 35,000 zakuwe mu maduka, utubari n’ububiko by’abikorera, muri zo izirenga 29,000 zikaba zimaze kumenwa.

Ati: “Ubu mu maduka no mu bubiko hakuwemo inzoga zigera ku bihumbi 35, kugeza uyu munsi izimaze kumenwa zimaze kugera ku bihumbi 29. Izisigaye turateganya ko ejo ari bwo tuzabisoza.”

Meya Rangira yavuze ko gukura izi nzoga ku isoko ari umwanzuro mwiza.

Ati: “Hari bamwe zari zarabase, abandi zibaviramo gusesagura umutungo, amakimbirane mu miryango. Umwanzuro wafashwe ni umwanzuro mwiza ko inzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa noneho tukagira urubyiruko n’abaturage muri rusange bafite ubuzima buzira umuze, abaturage baharanira gukora kandi bafite imbaraga.”

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwihanangirije abashobora kuba bagihishe izi nzoga, bubasaba kuzishyikiriza ubuyobozi aho kuzisubiza ku isoko.

Meya Rangira yavuze ko Kirehe iri maso ku bashobora kugerageza kuzambutsa mu buryo bwa magendu, cyane ko aka Karere gahana imbibi na Tanzania n’u Burundi.

Rangira yavuze ko kugeza ubu hari inganda enye zahagaritswe kubera gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abantu batatu, barimo ba nyir’inganda babiri n’umukozi umwe, bakurikiranweho gukora izi nzoga.

Bamwe mu rubyiruko babwiye MUHAZIYACU ko gukurwa ku isoko kw’izi nzoga bishobora gufasha kugabanya ibibazo by’ubusinzi n’ingaruka zabwo.

Uwase Diane yavuze ko izi nzoga zari zifitanye isano n’ibibazo birimo gutwara inda zitateganyijwe ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati: “Guca izi nzoga bizagabanya ku bana n’abakobwa kujya mu tubari, bigabanye no gutwara inda zitateganyijwe kuko abenshi bazinywa bagasinda bakaba babafata ku ngufu.”

Munyemana Jean de Dieu na we yavuze ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku bushobozi bw’urubyiruko bwo gukora no kwiteza imbere.

Ati: “Izi nzoga z’ibyuma zari zimaze kwangiza urubyiruko aho wasangaga abana batagishaka gukora, ugasanga ku myaka 20 yahese umugongo. Kuba Leta iri kuzirandura bigiye gufasha urubyiruko kuko bya bindi byatumaga babura ingufu zo gukora bizavaho burundu.”

Akarere ka Kirehe kavuga ko igikorwa cyo kumena inzoga zose zakuwe ku isoko kizakomeza kugeza zirangiye, mu gihe abaturage basabwa gutanga amakuru ku muntu wese ushobora kuba agihishe izi nzoga cyangwa ushaka kuzisubiza ku isoko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwagaragaje ko intego ari uko inzoga zose zakuwe ku isoko zicika burundu

Muri Kirehe hateganyijwe kumenya amacupa asaga ibihumbi 35 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
Uwase Diane yavuze ko izi nzoga zari zifitanye isano n’ibibazo birimo gutwara inda zitateganyijwe
Munyemana Jean de Dieu na we yavuze ko izi nzoga zari zaragize ingaruka ku bushobozi bw’urubyiruko

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Inkuru z'ingenzi1

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

22/08/2026
N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard
Amakuru

N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane- Meya Mutabazi Richard

20/08/2026
Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa
Urubyiruko

Urubyiruko rwo muri Ngoma na Kirehe rwifuza ko imyaka yo kunywa inzoga izamurwa

18/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umunsi w’Urubyiruko wizihijwe, mu gihe 49,6% by’abagejeje igihe cyo gukora ari bo bafite akazi

Umunsi w’Urubyiruko wizihijwe, mu gihe 49,6% by’abagejeje igihe cyo gukora ari bo bafite akazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU