Abaturage bo mu Mudugudu wa Nkondo ya ll, mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza bamaze gukusanya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri azabafasha kwizigamira muri gahunda ‘Ejo Heza’ Ubwizigame bw’igihe kirekire kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Aya mafaranga bayakuye mu matsinda ane bari basanganywe ubwo bamaraga gusobanukirwa na gahunda ya Ejo Heza bahitamo kuyashyira hamwe batangira kuyagurizanya, ayavuyemo ku mwaka bakayatangira buri munyamuryago.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkondo ya ll Batibuka Laurent avuga ko ibi babikoze nyuma yo gusobanukirwa na gahunda ya Ejo Heza izatuma umunyarwanda yizigamira.
Ati: “Twasanze abaturage batapfa kubona amafaranga yo kwizigamira rimwe muri Ejo Heza tubafungurira Agaseke aho buri kwezi bizigamiramo amafaranga 1000, noneho tukagenda tuyagurizanya inyungu ivuyemo tukongera kuri yayandi yizigamira tukamutangira muri Ejo Heza.”
Uyu muyobozi avuga hari bamwe mu banyamuryango batira ya mafaranga bakayakoresha mu bucuruzi bakajya babaha inyungu buri cyumweru.
Ati: “Ubu kuva dutangiye tumaze kugeza miliyoni ebyiri aya akaba yaravuye mu matsinda ane twari dusanganywe abantu barayatira bakayakoresha buri kwezi tukabona ibihumbi 130 by’inyungu ubundi buri munyamuryango tukamutangira ibihumbi 18 muri gahunda ya Ejo Heza.”
Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu babwiye muhaziyacu.rw ko gahunda ya Ejo Heza bayisobanuriwe n’ubuyobozi bakumva ni uburyo bwiza badakwiriye gutangwa.
Mukasanga Monique ufite imyaka 47 n’ abana bane yagize ati “Tukimara kubona ko umuntu iyo amaze gukura akagera mu myaka yo hejuru hari igihe imbaraga zo gukora ziba nke ntabashe gutunga umuryango no kwitunga, nibwo twashyizeho ikibina aho tguzajya twizigamira amafaranga 1000 buri kwezi ku buryo uko umwaka ushize tuzajya tuyakusanya tukayatanga muri gahunda ya Ejo Heza.”
Mukansanga avuga ko azishimira gusaza atandagaye ahubwo agasaza afite ubwinshingizi kandi anabasha kubona ibimutunga atarindiriye gusabiriza bitewe nuko yizigamiye.
Twizeyimana Jean Baptiste w’imyaka 35 we yagize ati “Urabona sindasaza cyane ariko sinashobora gupfa kujya mu bwishingizi buriya buhenze tumenyereye ariko ngiye mbika amafaranga make nshobora kwizigamira muri Ejo Heza nanjye nkazasaza mfite ubwishingizi nk’abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene avuga ko kuba abaturage bahuriza hamwe bakunganirana mu bwishingizi bwa Ejo Heza ari intambwe nziza.
Ati “ Ni igikorwa cyiza dushimira kandi ni n’ubukangurambaga turimo mu Karere no gihugu hose, kuba rero muri uyu mudugudu barahise babyumva vuba bakunganirana kugeza ubwo bagiye kwishyurira rimwe, ni iby’agaciro turabizeza ubujyanama bwiza mu gukomeza kwitabira no kwizigamira muri Ejo Heza.”
Umudugudu wa Nkondo ya ll ugizwe n’ingo 90 zituwe n’abaturage 347 buri rugo rwose rwahawe umurasire w’Izuba nyuma yo kumara umwaka wose nta cyaha na kimwe kiwurangwamo.

Mu rwego rwo kwiteza imbere baguriye urubyiruko icyenda amagare, abakobwa bane bagurirwa imashini zo kudoda kugira ngo biteze imbere.
Gahunda ya Ejo Heza yatangijwe na guverinoma y’u Rwanda nyuma y’inama y’Umushyikirano wo ku itariki 14 Ukuboza 2018 nk’uburyo buzafasha igihugu mu kwihutisha iterambere aho buri umwe azaba abasha kwiteganyiriza.
Abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe basabwa gutanga nibura ibihumbi 15 ku mwaka mu kwizigamira muri iyi gahunda, naho abari mu cyiciro cya Gatatu bagatanga ibihumbi 18 aba bose mu myaka itatu ya mbere, Leta ibongereraho 100% y’ayo basabwa gutanga. Umuturage ubarizwa mu cyiciro cya kane we asabwa kwizigamira guhera ku bihumbi 72 ku mwaka.
Biteganyijwe ko umuturage uzajya uba yarizigamiye muri Ejo Heza azajya ahabwa ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe agejeje imyaka 55.
Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 ni bo bari bamaze kwiyandikisha muri Ejo Heza, bamaze kwishyura arenga miliyari imwe.






