Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihanganishije umuryango w’umugore wapfuye akubiswe n’inkuba, busaba abaturage kwirinda kugenda mu mvura mu gihe igwa, kwirinda kugama munsi y’ibiti no Kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura igwa; kandi bihutira kuzirika ibisenge by’inzu zabo.
Ibi, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwabigarutseho kuri uyu wa 16 Werurwe 2026, ubwo hashyingurwaga Maniragena Rachel uri mu kigero cy’imyaka 35 wo mu Murenge wa Mutenderi, wakuswe n’inkuba mu ijoro ku wa 15 Werurwe 2026, agahita ahasiga ubuzima.
Umugabo waje kurokoka iki kiza, witwa Munyazesa Martin yagaragaje ko imvura yaguye ari kumwe n’umugore we, we aryamye, agiye kumva yumva yagagaye, aho ahembukiye arebye umugore we asanga we yamaze gupfa.
Yagize ati: “Nagiye kumva numva ikintu kiramfashe nagagaye, aho kindekuriye ngiye kureba umugore wanjye we nsanga yapfuye, duhita tujya kwa muganga, baramvura ariko umugore wanjye we yamaze gupfa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie agira inama abaturage yo kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe imvura igwa, no kwirinda kugama munsi y’ibiti.
Mu butumwa yatanze yagize ati: “Turatanga inama yo kwirinda gucomeka ibikoresho by’ikoranabuhanga, kutareka amazi mu mvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti. Kuzirika ibisenge by’amazu no gusibura imiyoboro y’amazi.”
Muri iyo mvura yaguye yasize yangije ibintu bitandukanye birimo; inzu ene zasambutse, ibiti bitatu byagwiriye insinga z’amashanyarazi.
Ibi bibaye mu gihe no mu kwezi kwa Mutarama 2026, muri aka Karere inkuba yari yakubise abantu bagera kuri 18, abagera ku icyenda bahasiga ubuzima.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ikunze guha abaturage amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba arimo ukwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kureka gukoresha telefoni igihe cy’imvura irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwambara inkweto mu gihe ibirenge byawe biri hasi no kwirinda kwegera ku nkuta no guhagarara mu muryango ku nzu zidafite ubwirinzi bw’inkuba.







