Nyuma y’amezi umunani umusore witwa Hakizimana w’i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana atawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kwica umuhungu w’umuturanyi w’imyaka 10, akanarya ibice by’umubiri we, urwego rw’inkiko rwatangaje ko iki kirego cyashyiwe mu zihutirwa zigomba kuburanishwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021.
Tariki ya 3 Gicurasi 2020, mu Mudugudu wa Rusave mu Kagari ka Gishore, nibwo Hakizimana Emmanuel uzwi ku izina rya Karenzi warufite imyaka 27 icyo gihe, yishe umwana w’umuhungu w’umuturanyi witwaga Nkunzingoma, afatwa hari n’ibice by’umubiri wa nyakwigendera bigaragara ko yababuye akarya.
Urwego rushinzwe inkiko rutangaza ko uru rubanza ruri mu zihutirwa zigomba kuburanishwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, biteganyijwe ko itariki ruzaberaho izatanganzwa mu minsi ya vuba, rukazaburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, agakurikiranwaho ibyaha byo kwica no gushinyagurira umurambo.
Uru rwego ruvuga ko tariki 14 Gicurasi 2020 urukiko rw’ibanze rwa Nzige mu Karere ka Rwamagana ari rwo rwemeje ko Karenzi afungwa by’agateganyo mu gihe ategereje ko haba urubanza, ubu akaba agifungiye muri Gereza ya Rwamagana i Nsinda.
Iki kirego ubushinjacyaha bwakijyanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruherereye mu Karere ka Ngoma, niho biteganyije ko urubanza ruzabera mu mizi bitarenze amezi atatu abanza y’umwaka.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yagize ati, “Kugeza ubu Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ntabwo ruramuburanisha, ariko itariki yo kuburaniraho tuzayitangaza vuba aha cyane. Ruriya rubanza ruri mu zihutirwa, bitarenze mu mezi abanza y’uyu mwaka.”
Tariki ya 3 Gicurasi ni wo munsi iki cyaha cyakoreweho, ninawo munsi urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Hakizimana, tariki ya 7 Gicurasi RIB yamushyikirije ubushinjacyaha, nabwo bumushyikiriza urukiko.
Karenzi yabanaga na nyina na mushiki we mutoya, ariko ngo ubwo yari afite imyaka 15 yarahavuye ajya kuba mu muryango we uba muri Uganda; hari hashize amezi umunani ari bwo agarutse, gusa ubuyobozi n’abaturage bari bamuzi bavugaga ko icyo gihe yagarukaga yagarutse agaragara nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Inzego zishinzwe ubushinjacyaha n’inkiko zivuga ko uyu mugabo yajyanywe gusuzumwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe kugira ngo barebe niba nta kibazo cyo mu mutwe cyamuteye gukora ibyo yakoze, ibisubizo biteganyijwe kugaragazwa urubanza nirutangira.
Menya byinshi kuri iki kirego:





