MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kabarondo: Umugabo yafashwe yarahinze urumogi mu rugo iwe

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
21/01/2021

Ku mugoroba wo kuwa gatatu, tariki ya 20 Mutarama, inzego z’umutekano n’iz’ibanze zikorera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza zafashe umugabo witwa Rwabuhenda Jean Claude w’imyaka 35, wari warahinze ibiti 157 by’urumogi mu rugo iwe.

Uyu mugabo yari atuye mu Kagari ka Kabura, mu Mudugudu w’Akagarama, ngo yari yarazitiye urugo rwe ku buryo ntawamenya ibibera mu rugo imbere ndetse n’abaturanyi ngo bamutinyaga ku buryo ntawashoboraga kwinjira iwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye MUHAZIYACU ati: “Yari yarahinze urumogi mu gipangu cye, yaragiye urugo araruzitira rwose, asiga imbere gusa, nka kwakundi abantu bagira uturima tw’igikoni, uriya we akarima k’igikoni kari urumogi.”

Ngo nta muntu wajyaga yinjiramo, ngo no kugira ngo uhagere keretse uciye mu nzu ye. Gitifu ati: “Ntawashoboraga kuhagera, baramutinya ngo yari icyihebe, batinyaga ko uwahagera yamugirira nabi.”

Uyu mugabo ngo agifatwa yavuze ko ari we wabihinze ndetse anababwira ko yahoraga yiteguye ko isaha n’isaha yafatwa.

Ikigero cy’ibiti by’urumogi ugereranyije uko bisa ngo byasaga n’aho bitaribyatangira gusarurwa, ariko byari bimaze gukura byatangiye kuzana imbuto.

Gitifu Kagabo avuga ko uyu mugabo yabaga wenyine kuko yari amaze igihe yirukanye umugore we barananiranywe.

Uyu muyobozi agira abaturage inama yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, agira ati: “Turabashishikariza kwirinda urumogi, kanyanga, rwose nta cyiza cyabyo, ni ukwica umubiri w’umuntu, ni ugushajisha abantu imburagihe. Ntakivamo kitari ukurangira ufuzwe, turabasaba gukora ibyemewe.”

Anibutsa abaturage ko kuba u Rwanda rwaremeje itegeko rijyanye na gahunda yo guhinga urumogi rugenewe ubuvuzi, bitavuze ko buri wese uruhinze aba adakoze icyaha.

Ati: “Tukimufata yashatse kwitwaza ko u Rwanda rwemeje itegeko ryerekeye guhinga urumogi, aratubwira ngo numvishe ibyo nanjye mpita nduhinga, turamubaza tuti none se Leta yahaye uburenganzira abantu bose? Ariko yabuze icyo kuvuga, ntakindi yari kuvuga.”

Icya kabiri uyu muyobozi asaba abaturage ni ugukomeza guhanahana amakuru n’inzego z’ubuyobozi, atanga urugero ko n’ubwo ayo makuru y’uwahinze urumogi babimenye kubera abaturage babibwiye umuyobozi w’umugugudu nawe akabibwira abo bireba.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KabarondoKayonza

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abajyanama b’ubuzima i Kabare boroye inkoko bagamije gufasha kurwanya imirire mibi

Kayonza: Abajyanama b’ubuzima i Kabare boroye inkoko bagamije gufasha kurwanya imirire mibi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU