Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma ko bagomba kwishimira ibyiza Igihugu kimaze kugeraho, abibutsa kuba umwe kandi ko bagomba kwicara bakareba icyuho gihari mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda gufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu ishingiro ry’ubudaheranwa” ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba byabereye mu Kagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Ukwakira 2023.
Muri uku kwezi hateganijwe ibikorwa birimo kubakira abantu mu gushyigikira Ubumwe n’Ubudaheranwa, ibiganiro bitandukanye bihabwa urubyiruko n’abaturage muri rusange, gusuzuma intambwe imaze guterwa, inzitizi n’ingamba, gusura no kuganira n’abagororwa mu magororero atandukanye n’ibindi nk’uko umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yabivuze.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG(Rtd) Gasana K.Emmanuel, yavuze ko ubumwe n’ubudaheranwa ari amahitamo ya buri wese kandi ko bijyana no kureba intambwe yatewe.
Yagize ati: “Impamvu uku kwezi twaguhariye ibikorwa birebana kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko ubumwe ni amahitamo yacu ariko no kudaheranwa n’amateka, ibikorwa bibi, ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ibindi ni kimwe ntabwo wavuga ubumwe utavuze intambwe wateye cyangwa ibyo wiyemeje kutava aho wari uri ujya ahandi ni ukwiyemeza.”
Guverineri Gasana yifashishe urugero rw’uko abantu bashyize hamwe ntacyabatandukanya yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda icyatuma Igihugu gisubira inyuma.
Ati: “Iyo hari icyuho urunana cyangwa mu ruziga rwanyu buri wese acamo, niba ari umuryango wawe umuntu akazana amatiku murugo rurasenyuka, niba muri inshuti kanaka akazana amagambo kaba kabaye, muramenye mushake ukuntu mu bumbatira mwizihirwe Igihugu cyanyu kandi twese tube umwe nicyo kuba umutamenwa bituma dukora akazi neza.”
Yongeyeho ko ubumwe n’ubudaheranwa ari bintu byose, ahubwo ko buri wese agomba kwicara akareba niba hari ahari icyuho.
Umwe mu bitabiriye witwa Ndaruhutse Confiance, yagize ati “Urubyiruko akenshi rukunda kwishora mu bintu bigiye bitandukanye bishobora gusenya Igihugu cyacu, batubwiye ko turi umwe, urumva tugomba kwishimira ibyagezweho dufashanya mu gushyira imbaraga mu guhwiturana tuganira ku ngamba zafatwa kugira ngo dukomeze gusana Igihugu cyacu aho cyagiye gisenyuka.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu(MINUBUMWE), Rukesha Paul, yavuze ko hakiri ikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda nubwo imibare igaragaza ko hari ibimaze gukorwa.
Yagize ati: “Duhagaze neza cyane kuko ibipimo biheruka bigaragaza yuko ubwiyunge bwari bugeze kuri 94% muri 2020, ariko iyo gatandatu niyo twavuga ikibangamiye Abanyarwanda, niyo mpamvu nabanje kuvuga ibigenda, Abanyarwanda twahuye na byinshi, itotezwa, Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhunzi, inzara, ariko bagenda babyikuramo kandi icyiza kibyerekana ni ubwiyongere bw’icyizere cyo kubaho.”
Akomeza agira ati: “Tukiri miliyoni esheshatu muri 1991 ikizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda cyari mu myaka 50, ubu turi miliyoni 13 zirenga dushobora kubaho ku myaka 69. Ibyo byose ni ukubera gahunda zose zo gukura abaturage mu bukene, ukabakunda ukabakangurira kwivuza batanga Mituweli, hanyuma ubwo kugira ngo twuzuze udaheranwa 100% nuko twitabira gutanga Mituweli, kugira isuku.”
Yavuze ko mu gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bisaba guhozaho haharanirwa ko byashirwa mu bikorwa 100%.
Igipimo cy’ubwiyunge gikorwa buri myaka 5 kigaragaza ko ubwiyunge bwari kuri 94.7% muri 2021, buvuye kuri 92.5% bwariho muri 2015, no kuri 82.3% bwariho muri 2010.







