MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Akarere ka Ngoma kagiye guhanga imirimo 4,500 mu mwaka umwe

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
12/10/2025

Mu rugamba rwo guhanga imirimo mu Karere ka Ngoma ibikorwa byo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda ni byo byitezweho kugira uruhare runini mu gutanga imirimo ku rubyiruko rurimo n’ururangije amashuri nk’ahiganje ubushomeri;  hakiyongeraho n’inganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque asaba urubyiruko gufatirana ayo mahirwe Leta ibashyiriraho.

Yagize ati “Tuzahanga imirimo igera ku bihumbi bigera ku 4500 birenga gutyo muri uyu mwaka gusa. Tumaze guhanga igera ku 1,061, mu by’ukuri umwaka uracyatangira urumva urubyiruko rugomba kubana amaboko mu mifuka“

Akomeza agaragaza inzego z’ingenzi zizibandwaho mu ihangwa ry’iyi mirimo mu Karere.

Ati: “Ni gahunda zitandukanye hari imirimo ihangwa na ba rwiyemezamirimo, abikorera, imishinga nk’ubu tuvuge turi kubaka umuhanda Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku watanze akazi kenshi, hari abikorera bubaka inganda.”

Visi Meya Mapambano yavuze ko hari imishinga minini yatanze imirimo myinshi ndetse n’iyitezwe ko izatanga indi.

Ati “Hari umushinga urimo kugana ku musozo igice cya mbere; uruganda rw’amazi ariko mu kwezi k’ Ugushyingo dutangira igice cya kabiri nayo izakenera abakozi benshi, hari umuhanda Ngoma-Ramiro haracyarimo akazi bagikora.”

“Ibyo byose tuba tubireba tukavuga ngo ese turahuza abaturage bacu bakeneye akazi n’amahirwe yo kugatanga.”

Ubushomeri mu Karere ka Ngoma mu rubyiruko bugeze ku gipimo cya 17%.

Gutanga amahirwe ku rubyiruko rukimenyereza umurimo (professional internship), gufasha urubyiruko rufite imishinga kubona igishoro, ni bimwe mu byafasha kongera amahirwe yo guhanga imirimo inoze nabyo ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje.

Kugeza ubu muri uyu mwaka ahantu 82 h’abikorera hahaye urubyiruko amahirwe yo kwimenyereza umwuga.

Mu mwaka wa 2023/2024, mu Ntara y’Iburasirazuba hahanzwe imirimo isaga ibihumbi 44,250 naho mu mwaka wa 2024/2025 hahangwa imirimo isaga 43,600.

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha ubukungu, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’imyaka itanu izaba yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1.25, naho buri mwaka hakazajya hahangwa imirimo 250,000.

Imiterere y’umurimo mu mwaka wa 2025 (LFS 2025 Q2), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyagabanyutseho 3.4% aho kiri ku kigero cya 13.4%, ugereranyije na 16.8% cyariho mu 2024 (LFS 2024 Q2).

Muri Gicurasi 2025, umubare w’abagore badafite akazi, wari kuri 15.3% ugereranyije n’uw’abagabo aho bari kuri 11.8%.

Urubyiruko nirwo rugize umubare munini w’abashomeri, aho bangana na 15.4% ugereranije n’abakuru bari kuri 12.1%.

Mu gihe igipimo cy’ubushomeri mu cyaro ari 13.3%, mu Mujyi kikaba 13.7%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’umuyoboro wa Gihengeri bibonwamo igisubizo kirambye cy’amazi muri Gatsibo

18/09/2026
Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw
Amakuru

Akarere ka Bugesera kageze ku kwinjiza imisoro igera kuri miliyari 7Frw

16/09/2026
Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu
Ubuhinzi

Kirehe: Ubuso bw’ubuhinzi bwuhirwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu

11/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imbamutima z’abaturage ba Kigabiro basuye igice cya gatatu cy’umuhora w’amateka yo kubohora igihugu (Amafoto)

Imbamutima z’abaturage ba Kigabiro basuye igice cya gatatu cy’umuhora w’amateka yo kubohora igihugu (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU