Ubuyobozi bw’uruganda, Ngoma Tomato Processing Plant (NTPP) bugaragaza ko imirimo yo kubaka uru ruganda ruto igeze kuri 90% aho nta minsi ibura ngo rube rwuzuye, ubundi rutagire gukora, aho ruzatunganya umushongi w’inyanya ukavamo ibicuruzwa bitandukanye birimo na ji (Jus).
Ubundi, imirimo yo kubaka uru ruganda yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2025, gusa ntabwo rwatangiriye kuri zero kuko aho ruri hari hasanzwe hari inyubako yakoreshwaga ibikwamo imboga.
Byari biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye amafaranga agera kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, byagaragaye ko aya mafaranga azikuba kabiri akaba yarenga miliyoni 50.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura ibiro bigera kuri toni 20, kandi rwakoze nibura amasaha umunani ku munsi, gusa, izi toni zakwiyongera zikagera nibura kuri 50, mu gihe amasaha yo gukora yaba yiyongereye.
Umushongi w’inyanya uzajya uvamo uzifashishwa mu gutunganya ibicuruzwa bigera ku moko umunani, harimo; Tomato Paste, Jus y’inyanya, Tomato Ketchup, Tomato Sauce, Mayonnaise, Hot Sauce, Pizza Sauce, na Mosar.
Biteganyijwe ko byose bikazahurira ku izina rya “Zawadi” uretse Jus izitwa “Valento”.
Aganira na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’uruganda NTPP, Ndayisenga Pacific, yagaragaje ko kuba barazanye uru ruganda mu Karere ka Ngoma ari uko ari kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba keramo inyanya nyinshi; gusa ko hazajya hazanwa n’inyanya zikuwe ahandi
Yakomeje agira ati: “Intara y’Iburasirazuba, ni yo yeramo inyanya nyinshi kurusha ahandi hose mu Gihugu, n’iyo urebye muri raporo zitandukanye hari igihe cyageze abahinzi bagasaba Leta ko yaborohereza ikabaha uruganda rutunganya inyanya kuko umusaruro wabo wangirikaga cyane, kubera kubura isoko, cyangwa isoko ryaba rihari kuwugezayo bikagorana bikabateza igihombo. Gusa no mu Gihugu hose tuzahakura umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque, aganira na MUHAZIYACU yagaragaje ko Akarere ka Ngoma ari akarere k’ubuhinzi kandi n’inyanya ni zimwe mubihera, agaragaza ko nirutangira gukora ruzazamura ubukungu bw’abaturage, birinde n’inyanya zangirikaga.
Ati: “Akarere kacu ni Akarere k’ubuhinzi heramo ibihingwa bitandukanye kandi n’inyanya zirimo. Zajyaga zera ariko ku mwero wazo ugasanga zirangirika kuko zidashobora kubikwa bigatuma rimwe na rimwe abahinzi bacu bacika intege. Ubu rero hamwe n’uru ruganda umusaruro ahubwo uracyenewe cyane bizazamura ubukungu bw’abaturage kuko umuhinzi azajya ahinga afite isoko.”
Kugeza ubu, uru ruganda rwamaze gusinyana amasezerano n’abahinzi bibumbiye mu makoperative 24 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, n’amatsinda manini abiri, n’abahinzi ku giti cyabo bagera kuri 30 ku buryo bose hamwe bazaba ari 1,500. Bikaba biteganyijwe ko nibura hazakoramo abakozi bahoraho barenga 50, bazajya bakora mu bikorwa bitandukanye.










