Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye ku musozi wa Murama mu Murenge wa Nyamata, imiryango 10 itishoboye y’abarokotse Jenoside yagabiwe inka za kijyambere zizabafasha kwivana mu bukene.
Igikorwa cyo koroza iyi miryango cyabaye kuri iki cyumweru tariki 17 Werurwe 2026, cyitabirwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abaturage ba Nyamata.
Bamwe mu borojwe inka bagaragaje amarangamutima yo gushimira ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere bagize uruhare kugira ngo borozwe izi nka.
Dusabamahoro Francine wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo worojwe inka, yagaragaje ko Leta yita ku baturage batishoboye ndetse agashima ko izirikana abarokotse ikabafata mu mugongo.
Ati: “Ni ukuri turashima Leta yacu uburyo yita ku baturage bafite intege nkeya kandi bakanazirikana by’umwihariko abarokotse batishoboye. Iyi nka nahawe izambera akabando kandi nzi neza ko inkuye mu bwigunge ndetse igiye kunanteza imbere.”
Ntigurirwa Ildephonse wo mu Kagari ka Gakamba na we ari mu borojwe inka, avuga ko umuryango we ugiye kongera ubushobozi mu iterambere ry’umuryango kubera inka yahawe.
Ati: “Kubera iyi nka nziza nahawe, ubu ubukungu bw’umuryango bugiye kwiyongera ku buryo tuva ku ntambwe imwe tukazagera ku yindi mu buryo bugaragara. Birumvikana iyo umuntu aguhaye inka aba akwifurije gutera imbere no kugubwa neza; ni yo mpamvu nshimira imiyoborere y’Igihugu cyacu n’abayobozi bacyo.”
Mushumbakazi Francine wo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata na we avuga ko igikorwa bakorewe cyo kuboroza inka cyabakoze ku mutima.
Yagize ati: “Ndashima cyane kuko baduhaye inka nziza kandi badufata mu mugongo nk’abantu badukunda. Ubuyobozi bwacu rwose turabushimira kuko batwitaho cyane kandi batuba hafi.”
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques ashimira abaturage n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushaka ubushobozi bwo koroza inka imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Turashimira ubufatanye bw’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo koroza imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba kandi imiryango yorojwe gufata neza izi nka kugira ngo bazazikuremo ubushobozi bubavana aho bari bari bakagera ku yindi ntera y’ubuzima. Turabizeza kandi ko tuzakomeza kubaba hafi muri byose ndetse n’inka borojwe tuzakomeza gukurikirana imibereho yazo kugira ngo zitange umusaruro ukwiye.”
Ku musozi wa Murama mu Murenge wa Nyamata habarurwa imiryango igera kuri 76 yazimye yari igizwe n’abantu 416.







