Minisiteri y’Ubuzima yibukije ibitaro n’ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda byaba ibya Leta n’ibyigenga, kongera ubukangurambaga no gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Ibi byatangajwe mu ibaruwa yagenewe abayobozi b’ibitaro byose n’ibigo nderabuzima, igaragaza ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, aho hari abantu 9 bamaze kwandura ubwoko bwa virusi ya “Ebola Bundibugyo”.
Minisiteri isaba ko buri murwayi wese ugaragaza ibimenyetso bishobora kuba Ebola yakwitabwaho vuba kandi agatangazwa hakoreshejwe sisitemu ya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response)
Ibaruwa igira iti: “Umurwayi wese ufite ibimenyetso bya Ebola agomba gutangazwa ako kanya binyuze muri sisitemu ya e-IDSR.”
Iyi minisiteri isobanura ko ibimenyetso by’ingenzi birimo umuriro mwinshi (≥38°C), kubabara umutwe, imikaya n’ingingo, gucika intege, inkorora, kubabara mu muhogo, kubura ubushake bwo kurya, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso bidaturutse ku gikomere cyangwa imihango.
Nanone, harasabwa ko abarwayi bakekwaho Ebola bashyirwa ahantu hihariye ho kwitabwaho mu gihe bagitegerejwe koherezwa ku rwego rukwiye.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hakenewe kwihutisha igenzura ry’ibikoresho byo kwirinda (PPE) n’ahagenewe kwita ku barwayi bashyirwa mu kato. Iti: “Hagomba kugenzurwa niba hari ibikoresho bihagije byo kwirinda (PPE), uburyo bwo gukumira ubwandu, ndetse n’aho kwakirira abarwayi mu kato, ibibazo byose bigahita bitangazwa,”
Minisiteri isaba kandi guhugura abakozi bose bo mu rwego rw’ubuzima n’abajyanama b’ubuzima ku bijyanye no kumenya, gutanga amakuru no gukumira Ebola, harimo no kwirinda guhura n’amatembabuzi y’uwakekwaho kwandura.
Ku rwego mpuzamahanga, iyi baruwa ishingira ku makuru yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), agaragaza ko hakiri ibyago byo kwiyongera kw’icyorezo mu karere.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Oreste Tuganeyezu, yasobanuye aho abaturage bashobora kubona ubufasha, ati: “Umurwayi wese ukekwaho Ebola agomba guhita yitabwaho kandi hakihutishwa kumumenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo afashwe ku gihe,”
Minisiteri isaba ko amakuru ku bakekwaho Ebola atangwa vuba, haba mu bigo nderabuzima no mu midugudu, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.
Abaturage basabwa gukomeza kwitwararika, kugana ibigo nderabuzima igihe bagaragaje ibimenyetso bikemangwa, no gukurikiza amabwiriza y’Abaganga.






