Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko gahunda yiswe ‘Akagari kuba izingiro ry’imisoro’ iri mu ngamba zagize uruhare rukomeye mu gutuma karenza intego kari kihaye mu ikusanywa ry’imisoro n’amahoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, nyuma yo gukusanya amafaranga angana na 2,000,555,135 Frw bingana na 104.13% by’intego bari bihaye yari 1,921,292,089 Frw.
Ibi byagarutsweho mu nama ngishwanama y’imisoro n’amahoro(TAC) yateranye kuri uyu wa 18 Kamena 2026 mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa byagezweho, gusuzuma uko imisoro n’amahoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2025/2026, gushyiraho intego z’umwaka wa 2026/2027 n’ingamba zo kuzigeraho; ndetse no kuganira ku bibazo n’ingamba zo kongera imisoro n’amahoro.
Inama yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi bo mu ishami ry’imari ku rwego rw’Akarere, abakozi bashinzwe imisoro ku mirenge n’abakozi ba Ngali bashinzwe kwakira amahoro hirya no hino mu Karere n’abandi.
Hagaragajwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Kirehe kari gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na Miriyari 1,921,292,089 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mwaka ukaba ugeze ku musozo hinjiye 2,000,555,135 Frw bingana 104.13%.
Ubuyobozi buvuga ko mu byafashije akarere gukusanya uyu musoro harimo gukora inama ya buri wa Gatanu w’icyumweru harebwa icyakozwe ku muhigo wo kongera imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga(Webex), ikindi buri munsi hagaragazwa raporo y’imisoro n’amahoro byakusanyijwe ndetse n’agashya kihariye kitwa ‘Akagari kuba izingiro ry’imisoro.’
Ku misoro y’imbere mu gihugu, Akarere ka Kirehe kakusanyije 5,625,638,917 Frw, bingana na 102% by’intego kari kihaye, bikagaragaza izamuka ry’umusaruro w’imisoro muri rusange.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Karere ka Kirehe, Twahirwa Antoine, yashimiye Umurenge wa Nyarubuye wagize uruhare rukomeye mu kuyobora indi mu gukusanya imisoro myinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko uturere dusabwa kongera umusaruro w’imisoro inshuro ebyiri bitarenze umwaka wa 2029.
Yagize ati: “Mu mikorere y’uturere ni uko muri 2029 uturere tuzakuba Kabiri imisoro twinjiza ariko binajyana no gutanga amahirwe ku ishoramari mu bikorera, ariko no gutuma habaho imishinga myinshi ishobora kubyara amafaranga. Intego dufite mu mihigo, uwo gukusanya imisoro Akarere kamaze kuwesa 104%.”
Visi meya Nzirabatinya yakomeje asaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage no kubigisha akamaro ko gusora, ati: “Abaturage bo buriya nta kibazo bagira cyo gusora, ikibazo bagira ahubwo nukutaganirizwa ngo basobanurirwe.”
Ku rwego rw’Igihugu, amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari ya 2025/2026 angana na 7,032.5 miliyari Frw, aho 4,105.2 miliyari Frw azava mu misoro n’amahoro.
Mu myaka 31 ishize, u Rwanda rwakomeje kongera ubushobozi bwo kwinjiza imisoro, aho yavuye kuri miliyari 68 Frw mu 1998 ikagera kuri miliyari 3,079.8 Frw muri iki gihe, bikagaragaza iterambere ry’ubukungu n’ubushobozi bwo kwigira.









