MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abakorera mu isoko rya Rwagitima basaba ko ryajya rirema 2 mu cyumweru

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
03/05/2026

Abacururiza mu isoko rya Rwagitima riri mu Isantere ya Rwagitima mu Murenge wa Rugarama bavuga ko kuba iri soko rirema umunsi umwe mu cyumweru bidahagije, bagasaba ko ryajya rirema 2 mu cyumweru bitewe n’uko riremwa n’abantu benshi bavuye ahantu hatandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Bamwe mu bakorera mu isoko rya Rwagitima baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko iri soko riremye kabiri mu cyumweru byabafasha kurushaho kuzamura imibereho y’abatuye Rugarama ndetse n’iterambere ry’isantere ya Rwagitima.

Ni mu gihe iri soko rirema umunsi umwe mu cyumweru ku wa Gatatu.

Nyiransekanabo Olive utuye mu Kagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama usanzwe acururiraza muri iri soko rya Rwagitima, yagize ati: “Isoko barishyize kabiri mu cyumweru byadufasha cyane mu iterambere ryacu kuko niryo dushakiramo ubuzima, riramutse riremye kabiri mu cyumweru amafaranga twajya twunguka yatuma tubasha kwizigamira mu matsinda ndetse na banki, rero kuba rirema rimwe mu cyumweru tuba twumva bitubangamiye, kuko ni isoko ribamo abakiriya benshi cyane, usanga Kigali yaje, Gisenyi, Nyagatare iyo isoko ryaremye usanga huzuye no kubona aho ukandagira ari ikibazo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iri siko riri gukorerwa inyigo yo kurivugurura ku buryo bugezweho izarangirana nu kwezi kwa Gicurasi 2026, bikarenga kuba ryarema rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ahubwo rikaba ryajya rirema buri munsi bitewe n’uko isoko rya Rwagitima riri mu isantere iri gutera imbere kandi ituwe n’abantu benshi kandi bakenera ibintu umunsi ku munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo isoko rya Rwagitima ribe rebereye Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Aragira ati: “Nirimara kubakwa nk’uko tubifite muri gahunda, twumva ahubwo rikwiye kurema buri munsi bitewe n’abarikenera ku buryo buri munsi abakeneye guhaha ibintu runaka baza bakabisangamo, yenda hakaba hari umunsi uzwi cya ibiri mu cyumweru abantu baza cyane ariko bidakuyeho ko buri munsi riba ari isoko rikora kandi neza kuko iyo urebye Rwagitima imaze guturwa n’abantu benshi kandi bakenera ibintu byinshi bakura ku isoko, ntabwo rero bakwiye kuba bahaha umunsi umwe mu cyumweru.”

Muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere ka Gatsibo y’imyaka itanu ku bufatanye n’abikorera, hateganyijwe ibikorwa byo gusana amasoko asanzwe ahari ariko ashaje kugira ngo ajyane n’igihe, ariyo Rwagitima mu Murenge wa Rugarama, Kabarore mu Murenge wa Kabarore, Muhura, Kiramuruzi mu Murenge wa Kiramuruzi, ndetse na Ngarama mu Murenge wa Ngarama.

Mu isoko rya Rwagitima iyo ritaremye ni uku haba hameze
Mu isantere ya Rwagitima ku muhanda munini Kayonza-Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere
Ubukungu

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

21/08/2026
Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera
Inganda

Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera

20/08/2026
Gatsibo: Urubyiruko rwagenewe miliyoni 700Frw zo kurufasha gushyira mu bikorwa imishinga 
Amakuru

Gatsibo: Urubyiruko rwagenewe miliyoni 700Frw zo kurufasha gushyira mu bikorwa imishinga 

15/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Inka 15 n’intama 18 zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

Kirehe: Inka 15 n'intama 18 zakubiswe n'inkuba zihita zipfa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU