Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira urubyiruko gutinyuka rukagana ibigo by’imari kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho na Leta arufasha gukora imishinga iruteza imbere rukivana mu bukene aho guhora rutegereje akazi, ahubwo rugafata iyambere mu guhanga imirimo myinshi ku bandi.
Ibi ubuyobozi burabigarukaho mu gihe Ibakwe Sacco Gatsibo binyuze muri gahunda y’inguzanyo yitwa Kataza yatanze miliyoni zigera kuri 700Frw zo gutera inkunga imishinga itandukanye y’urubyiruko, aho ufashe inguzanyo muri kataza atangira kwishyura nyuma y’amezi atandatu atangiye gukora umushinga we kandi ikazishyurwa ku nyungu ingana 9% mu gihe kingana n’umwaka.
Muri uyu mwaka wa 2026 Ibakwe sacco Gatsibo imaze gutanga miliyoni zigera kuri 400Frw mu mishanga itandukanye y’urubyiruko, mu gihe kandi miliyoni zigera kuri 300Frw zitegereje imishinga mishya.
Ntakirutimana Moise ni Umuyobozi wa Ibakwe Sacco Gatsibo arakangurira urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho arufasha kwikura mu bushomeri rukiteza imbere ndetse rukaba rwahanga akazi ku bandi.
Aragira ati: “Ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko, turashishikariza abafite imishinga bose ko batugana kugira ngo tubafashe kuko amafaranga aribo yagenewe, kandi ku rubyiruko twarabyoroheje kuko mu gihe kingana n’Ukwezi kumwe ufunguye konti yawe tuguha inguzanyo, ni uburyo twashyizeho kugira ngo tworohereze abanyamuryango bacu by’umwihariko urubyiruko nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo korohereza urubyiruko kugira ngo rushobore kugera ku mari. Niyo mpamvu nshishikariza abafite imishinga ko batwegera kugira ngo amahirwe abagereho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashishikariza urubyiruko kutagira umwanya rupfusha ubusa mu bidafite umumaro , ahubwo ko rukwiye gushyira umwanya warwo mu mishanga iruteza imbere.
Aragira ati: “Mu buhinzi harimo amahirwe menshi, ubukorikori naho ni uko, turakangurira urubyiruko kureka gutakaza umwanya mu nzoga z’ibyuma n’ibindi bidafite umumaro kuko byangije ubukungu bwabo igihe kirekire, turimo kugirana ibiganiro n’urubyiruko kugira ngo tubereke amahirwe ahari bashobora kuba bajyamo kugira ngo biteze imbere, tubagira inama yo kwibumbira mu matsinda bakagana ibigo by’imari bagahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, kandi mu karere dufite imishinga itandukanye igamije gutera inkunga urubyiruko.”
Ibakwe Sacco Gatsibo biciye muri gahunda y’ingazanyo ya kataza, imaze gutanga inguzanyo ku mishanga y’urubyiruko igera kuri 272 muriyo igera kuri 203 ni iyakozwe n’ab’igitsina gore, mu gihe 69 ari iyakozwe n’igitsina gabo.
Ibakwe Sacco Gatsibo ngo kandi itanga inguzanyo z’ibikoresho bitandukanye, aho muri uyu mwaka yatanze moto zigera 180 ndetse na magare agera kuri 77.






