Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo rwemeza ko hari imyitwarire ya bamwe muri bo ibangamiye umuryango Nyarwanda kuko bamwe muri bo babaswe n’irari ry’ibigezweho abandi bakaba nta muntu bubaha.
Mu biganiro byari bimaze iminsi ibiri byahuje Urubyiruko ruhagarariye bagenzi barwo, ababyeyi batorewe kuba Masenge, byagarutse ku gusubiramo amasomo bahawe ku buzima bw’imyororokere, kurwanya amakimbirane mu muryango, kurwanya ihohotera n’inda ziterwa abangavu; ibi byose biganisha ku kubaka umuryango muzima.
Nyuma y’ibi biganiro bamwe mu rubyiruko bemeza ko basanze ikibazo kinini kiri mu muryango Nyarwanda ari imyitwarire mibi y’urubyiruko ituma abakuru bagira impungenge z’ejo hazaza harwo.
Munezero ni umwe muri uru rubyiruko avuga ko hari bagenzi babo bananiranye nta kintu babuze, abandi bakananirana kubera irari ry’ibintu.
Yakomeje agira ati: “Usanga umwana w’imyaka 17 atunze telefone y’ibihumbi 300Frw nta kindi kintu akora, akayihisha ababyeyi ndetse bene abo usanga n’ababyeyi babo babaganiriza ariko bakanga bakananirana.”
Akomeza avuga ko hari n’urubyiruko rw’abahungu rwatwawe n’ubusinzi, urusimbi n’ubusambanyi kandi ibi byose babikora badashaka kugira uwo bumva wabibabuza, aha anatanga urugero rw’aho bubahuka n’abarimu bakabakubita.
Kagame Peter avuga ko yafashe ingamba zo kujya kwigisha bagenzi be nubwo bitoroshye, kuko kubabona ushaka kubaganiriza ku bibi bakora bitoroshye. Avuga ko uru rugamba azarutangirira iwabo akarugeza ku nshuti ze, mu Isibo no mu mudugudu
Yakomeje agira ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda yaciye izi nzoga kuko zari intandaro y’imyitwarire mibi mu rubyiruko badufashe bace n’urusimbi.”
Batakariza Zawadi ni mukuru w’abakobwa (Youth Ambassador) yemeza ko urubyiruko rufite ikibazo cyo kutanyurwa n’ubuzima babayeho, aha yemeza ko amahugurwa bahawe azabafasha kwegera bagenzi babo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi Gisagara Judith yasezeranyije uru rubyiruko ko bazarufasha guhindura imyumvire ya bagenzi babo haba mu biganiro bazakorana nabo, mu mikino n’imyidagaduro naho hazatangirwa ubu butumwa bukangurira urubyiruko kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, kandi bagafasha imiryango yabo kwiyubaka nabo bubaka u Rwanda.
Aya mahugurwa yahawe ba Masenge b’umukobwa, bakuru b’umukobwa, ba Marume (aba baganira n’abana bari ku ishuri nabo baba ari abarezi)abahagarariye urubyiruko bose bakorana n’Umuryango LWD mu mushinga wawo Masenge mba hafi ushyira mu bikorwa na Beyond Boundaries, uterwa inkunga na Amplify Change na NUDOR.








