Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga inkuba yishe amatungo y’Umworozi witwa Patrick Mutarambirwa arimo inka 15 n’intama 18 maze mu rwego rwo kumusubiza icyizere no kumufasha kongera kwiyubaka abaturage bahita bamushumbusha inka zigera kuri 25, intama 9 n’ihene imwe.
Iyi nkuba yakubise aya matungo 33 yari ari mu rwuri(ifamu) rwa Mutarambirwa mu mvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026 mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Bwiyorere, Umudugudu wa Kacyiru mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelte yabwiye MUHAZIYACU ko byabaye mu buryo butunguranye, bikaba byagize ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Ni ibiza bikomeye yabaye mu mvura yaguye mu Murenge wacu wa Mpanga, mu Kagari ka Bwiyorere, aho inka 15 n’intama 18 z’umworozi zakubiswe n’inkuba zigahita zipfa. Ni igihombo gikomeye cyane.”
Gitifu Hakizamungu yakomeje agira ati: “Ariko muri icyo gikorwa nyuma yo kubihanganisha, mu muco Abanyarwanda basanganwe no mu muco dusanganwe muri Mpanga harimo gutabarana no gufatana mu mugongo, aborozi bari aho, inshuti umuturage wagize ibyago n’abaturage baraho babashije kumushumbusha inka zigera kuri 25 n’intama 9 n’ihene imwe.”
Ubuyobozi bwavuze ko uyu mworozi Patrick Mutarambirwa yashimye byimazeyo bagenzi be n’abaturage bamugaragarije umutima mwiza, avuga ko inkunga yabonye imusubije icyizere cyo kongera gukomeza ibikorwa bye.
Ubuyobozi bwongeye kwibutsa abaturage gukomeza kwirinda ingaruka z’ibiza by’umwihariko inkuba mu bihe by’imvura.
Basabwe kwirinda kugama munsi y’ibiti, kugenda imvura iri kugwa cyane, ndetse no gukoresha telefoni mu gihe cy’imirabyo n’inkuba.
Hakizamungu yasoje ashimira abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa harimo n’abaturutse mu Murenge wa Nyarubuye aho nyiri amatungo atuye, abashimira ku bw’ubufatanye n’umutima mwiza bakomeje kugaragaza.






