MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

ABAHIZI Sacco Ngoma yungutse Miliyoni 227Frw mu mezi atandatu

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
04/05/2026

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari ABAHIZI Sacco Ngoma iherutse kugirwa Sacco y’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko bwungutse amafaranga y’ u Rwanda angana na 227,943,932Frw kuva mu kwezi kwa Nzeri 2025 kugeza Werurwe 2026; ndetse n’abanyamuryango 4,970 mu mwaka 2025 bigaragaza izamuka rigaragara mu mikorere n’iterambere.

Uri rwunguko rwatangajwe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 ubwo Abanyamuryango b’ikigo cy’imari ABAHIZI Sacco Ngoma bakoraga inteko rusange y’igihembwe cya mbere cya 2026.

ABAHIZI Sacco Ngoma igizwe n’Imirenge Sacco 14 igize Akarere ka Ngoma, yatangiye gukora tariki 18/09/2025, itangirana umutungo w’amafaranga y’u Rwanda angana na 10,800,000,000Frw.

Nkinzingabo Joseph, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ABAHIZI Sacco Ngoma, yavuze ko iyi nteko yari igamije gusuzuma no kwemeza inyandikomvugo y’inama y’inteko rusange iheruka, kwemeza abanyamuryango bashya, gusuzuma no kwemeza raporo y’imikoreshereze y’umutungo wa Koperative mu mwaka uheruka, kwemeza raporo y’inama y’ubuyobozi y’ibikorwa by’umwaka uheruka no kwemeza imishahara.

Nkinzingabo akomeza agira ati: “Urwunguko rwayiyongereye ku buryo bufatika ku mwaka ni miliyoni zirenga 165Frw ziyongereye noneho ubu kubera ko habayeho no kugabanyirizwa imisoro, ubwo ni ukuvuga ngo hari miliyoni zirenga 62 nazo zari iz’imisoro birumvikana ko ari miliyoni zirenga 220Frw.”

Nkinzingabo Joseph yongeyeho ko n’ingano y’inguzanyo yatangwaga yazamutse cyane, aho ubu umuntu umwe ashobora guhabwa inguzanyo igera kuri miliyoni 150Frw, mu gihe mbere byagarukiraga hagati ya miliyoni 10 na 12Frw.

Yavuze ko urwunguko rwagezweho bitewe na serivisi zitandukanye zahawe abanyamuryango b’iyi koperative mu mwaka wa 2025, ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko imyinshi isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga.

Yasabye abanyamuryango gukomeza kuba inyangamugayo no gushyigikira iterambere ry’ikigo.

Ati: “Bakomeze babe inyangamuganyo, dufite icyerekezo cyo kuba ikigo gikurikiza ibyifuzo by’abakiliya mu miyoborere itanga serivise z’imari zinoze kandi zirambye, ikindi cya kabiri intego yacu by’umwihariko ni ukuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango binyuze muri serivise z’imari zigezweho.”

ABAHIZI Sacco Ngoma yatangiye ifite abanyamuryango 117,866.

Bamwe muri aba banyamuryango bavuga ko impinduka zabaye ari izigaragarira buri wese, cyane cyane mu kubona serivisi zihuse.

Twagirimana Innocent wo mu Murenge wa Rukumberi, ati: “Twajyaga twaka amafaranga bakatubwira ngo ntabwo aboneka ariko aka kanya amafaranga ushaka n’iyo yaba miliyoni 30Frw barayaguha.Nafashe inguzanyo ya miliyoni ariko yanteje imbere cyane ku bikorwa byanjye nakoraga bijyanye n’ubucuruzi; ubu bimaze kuzamuka aho ngeze ko bashobora kumpa inguzanyo ya miliyoni 10Frw.”

Mukangire Charlotte wo mu Murenge wa Mugesera na we yagarutse ku mutekano w’amafaranga, agira ati: “Twari dufite impungenge z’uko amafaranga yatwarwaga kuri moto nta mutekano uhagije afite, ariko ubu turabyishimira kuko arindwa na ISCO, bityo tukizera umutekano wayo.”

Ubuyobozi bwa Sacco Abahizi Ngoma bwavuze ko kuva mu kwezi wa 12 mu mwaka wa 2025 kugeza ubu bakiriye abanyamuryango bashya bagera kuri 4,970.

Abanyamuryango b’ikigo cy’imari ABAHIZI Sacco Ngoma bakoze inteko rusange y’igihembwe cya mbere cya 2026

Nkinzingabo Joseph, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ABAHIZI Sacco Ngoma, yavuze ko intego bafite ari iterambere ry’ubukungu bw’abanyamuryango

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026
Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Inkuru z'ingenzi1

Ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bubonwa nk’igisubizo cyo kongera umusaruro no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

22/08/2026
Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere
Ubukungu

Abahizi SACCO Ngoma yeretse urubyiruko ahari amahirwe y’iterambere

21/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abamotari barashinjwa uburangare bukomeye ku bujura bwa moto

Abamotari barashinjwa uburangare bukomeye ku bujura bwa moto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU