Bamwe mu rubyiruko 132 rwakuwe mu muhanda ari inzererezi baravuga ko bashikuzaga imizigo y’abantu ariko ngo nyuma yo gufashwa binyuze mu bukangurambaga bwa Caritas ya Diyosezi ya Kibungo basigaye baribumbiye muri koperative itwaza abantu imizigo ndetse ngo hari icyo imaze kubagezaho.
Bamwe muri bo babitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Kanama, ubwo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, haberaga inama y’inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Kibungo yagaragarijwemo ibyakozwe mu mwaka ushize n’ibiteganyijwe gukorwa muri uyu wa 2024-2025.
Ubwo hagaragazwaga ibyakozwe muri raporo y’ishami y’imibereho myiza no kwita ku batishoboye n’ubutabazi, hagaragajwe ko Caritas za Paruwasi n’imiryango y’abihayimana bizihizije umunsi mpuzamahanga w’abakene maze hafashwa abagera kuri 4,760, igikorwa cyatwaye agera kuri 9,074,200Frw.
Mu bindi byakozwe, abarwayi 1,027 batishoboye barasuwe baranavurwa, hakaba n’icyiciro cy’ abakuwe mu muhanda ari inzererezi mu Diyosezi ya Caritas Kibungo bagera ku 132; ariko mu Karere ka Ngoma abakuwe mu muhanda ni 60 barimo abagiye mu bikorwa bitandukanye.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu rubyiruko 20 rwahoze ari inzererezi mu Karere ka Ngoma muri 2020, rutanga ubuhamya rw’aho rwavuye mu gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo, n’ubujura.
Bahamya ko bafashijwe na Caritas Kibungo bahindutse, ubu bakaba bakora ndetse bariteje imbere binyuze muri koperative yabo bise ‘Hinduka New Vision’.
Kabirigi Yunusu, ufite imyaka 28 yavuze ko Caritas yabasanze mu mujyi wa Kibungo ari inzererezi ibagira inama,
Ati “Haciye imyaka itanu ibiyobyabwenge narabiretse nyuma y’uko batwegereye bakatugira inama, twarahindutse ntitukinywa ibiyobyabwenge, ntitukiba ubu twabaye abantu bazima.”
Akomeza agira ati: “Ubu ku munsi sinabura inoti ya bibiri nanyoye nariye, kera ubuzima narimo byari ukwiba, ubu ndi umukarani intego n’ugukora nkaba nakora n’ibindi bitari ubukarani nko gucuruza mu myaka ibiri iri mbere.”
Yavuze ko akenshi kuba inzererezi biterwa n’umuryango umuntu akomokaho, ubupfubyi no kudafatwa neza.
Mugenzi we, Habimana Assouman, ufite imyaka 27, ati: “Ubu turi abakarani ku munsi iyo byagenze neza n’icumi urabibona tuvuye ku busa kuko mbere twaribaga twibera no mu biyobyabwenge. Caritas yatugize abagabo ubu bamwe turubatse dufite n’abana n’abagore, twavuye mu buyobe turi abagabo.”
Habimana yagiriye inama abagikoresha ibiyobyabwenge kubireka bakibumbira hamwe kuko bishoboka.
Ati:”Byari ukubaho wibye, wanyoye ibiyobyabwenge ariko uyu munsi urabyuka ukajya mu kazi bisanzwe.”
Soeur Dusabimana Marie Drocela, Ukorera muri Caritas ya Diyosezi ya Kibungo, ushinzwe Ishami ryita ku mibereho myiza n’Ubutabazi, yagize ati: “Kugira ngo bariya bana tubakure mu muhanda mbere na mbere habayeho igikorwa cyo kubasura aho babaga bari baraye, kuganira nabo no kubera ko tubakunze.”
Yakomeje agira ati: “Twarabatumiye badusanga kuri Caritas, bahabwa ikiganiro, bagategwa amatwi kuko buri mwana aba afite ubuzima bwihariye bwatumye ajya mu muhanda, […] Bakoze itsinda ryabo ririgishwa kugeza babaye koperative ubu bahawe n’icyangombwa.”
Yavuze ko bahawe inyigisho zatumye bahinduka zirimo izijyanye n’imibereho myiza, basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge, basobanurirwa ikiza cyo kuba mu muryango no kwiteza imbere ari naho bahereye bo bahitamo izina ryabo ‘Hinduka New Vision.’
Yongeyeho ko ikintu cyabashimishije ari iko baretse ibiyobyabwenge, umwe akaba ari umurinzi wa mugenzi we aho ufashwe yabisubiyeho bamugenderera, bakamuhanura, bakanamuhana iyo ari ngombwa.
Umwepiskopi Uyobora Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney, yagize ati: “Twebwe dufasha abo bantu bose bakeneye koko ubwo bufasha n’abo ngabo bakaziramo, nzi neza ko ufashije umuto aba afashije ahazaza h’ejo kuko uriya akeneye kubaho kandi akabo neza akitabwaho bishobotse byaba byiza bikozwe hakiri kare.”
Yakomeje aha ubutumwa ababyeyi batererana abana bakajya mu biyobyabwenge n’ubuzererezi.
Ati: “Ik’ ingenzi ni ukubanza gutekereza mbere y’uko umuntu anashinga urugo akumva ko ari inshingano zikomeye bityo akabitegura akamenya ko igihe biteguwe neza, bigakorwa neza, umwana uzavuka muri rwa rugo ashinze na we azamererwa neza kuko azaba yarateganyirijwe.”
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025, muri Diyosezi ya Kibungo na Caritas ya Kibungo hazakoreshwa agera kuri 144, 250, 000Frw muri komisiyo yo gufasha batishoboye, ubutabazi n’imibereho myiza.












