Nyirandamutsa Odette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atanga ubuhamya bw’uburyo Jenoside yageragerejwe mu yahoze ari Komine Ngenda bakamwicira umugabo muri 1992 nyuma yo gufungwa amezi abiri bamukekaho ko yigeze kujya mu Nkotanyi.
Ni ubuhamya Nyirandamutsa yatanze kuri uyu wa 13 Mata 2023 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha rushyinguwemo imibiri 9,533.
Nyirandamutsa atangira ubuhamya bwe agira ati: “Muri 1990 twaratotejwe mu cyahoze ari Ngenda, 1991, 1992 turatotezwa. Twaratotejwe murugo n’umugabo wanjye ndetse n’abandi baturanyi bacu twari duturanye. Igihe cyarageze umugabo wanjye ajya i Kigali ntwite mbyara ataraza agaruka umwana afite amezi 3. Aho aziye ambwira ko bari baramufunze anyereka n’icyangomwa afunguriweho yahawe na Perefe w’umujyi witwaga Renzaho Tharcisse.”
Avuga ko mu 1992 interahamwe zagabye igitero murugo rwabo basanga umugabo we adahari, agarutse ahura n’igitero kimusaba amafaranga ibihumbi bine ngo bareke kumwica ariko baramugumana baramwica.
Akomeza agira ati: “Baramumanukanye bamujyana murugo, bigeze ku mugoroba nka saa kumi n’ebyiri nibwo batangiye igikorwa cyo kumutemagura bamubaza ngo navuge igihe Inkotanyi zizagarukira, bamutema bashyiramo n’insenda.”
Nyirandamutsa Odette yahungiye kwa Padiri amwima ubuhungiro
Mu guhunga abicanyi bamwiciye umugabo, Nyirandamutsa yahungiye mu kigo cy’abapadiri cya Ruhuha cyabagamo umupadiri w’umuzungu, ahari hahungiye abatutsi benshi mbere y’uko bahirukanwa n’uwari Superefe wa Ngenda.
Ati: “Superefe yakoresheje inama avuga ko nta mpunzi ashaka kwa padiri noneho abahahungiye bose barabacyura mpasirarana n’umusaza witwaga Sebashumba ariko na we bageze aho baramucyura. Nyuma nanjye baje kuhankura n’abana banjye ariko nza kuhagaruka kuko ntaho kuba nari mfite. Ngeze kwa padiri nanone ndamubwira nti ko ndi umukirisitu wawe wambabariye nkigumira ahangaha. Muri aya mazu yose ubuze ahantu wampengeka koko? arambwira ati “reka reka nta mpunzi nshaka hano.” Ubwo naragiye uwitwa Simiyoni ampa aho mba kugeza 1994.”
Nyirandamutsa akomeza ubuhamya bwe, avuga uburyo tariki 07 Mata 1994 abatutsi bahizwe babaziza ko indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal yahanutse.
We n’abandi bakomeje kwihishashisha mu misozi itandukanye yo mu yahoze ari Ngenda kugeza umwo Inkotanyi zibarokoye. Niho ahera ashimira Umukuru w’Igihugo wayoboye ingabo zabatabaye.
Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika kuko yadutabaye igihe gikwiriye pe! Nkashima abasirikare koko ndabakunda baraturokoye. Abazangerera kuri Perezida wa Repubulika mujye muvuga muti abantu bose barokotse baragukunda babivanye ku mutima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ahamya ko muri aka Karere Jenoside yahagize umwikariko, ati: “Mu karere ka Bugesera iyi Jenoside yahagize umwihariko mubi kubera nanone ubutegetsi bubi bwaranze iki gihugu cyacu. Muri aka Karere n’icyahoze ari komini Ngenda niho haciriwe abantu bakuwe mu bindi bice by’igihugu batanywa n’imiryango yabo biri mu mugambi wo kuzabatsemba.”
Akomeza agira ati: “Kubimura bagata gakondo bakaba abimukira mu gihugu cyabo, ni imwe mu nzira zigana kuri Jenoside. Aha kandi hakorewe imyitozo harebwa umuvuduko interahamwe zari zifite mu kwica ndetse hanapimwa ko igihe ubwicanyi karundura bwatangizwa, abaturage bazabwitabira. Ibyo byiswe igeragezwa.”
Imibare igaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda yatwaye abantu 1,074,017.









