Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cyahuriranye no gushyingura mu cyubahiro i Musha imibiri 8 yabonetse y’abazize Jenoside, yavuze ko leta y’u Rwanda yahisemo kubakira ku mahitamo y’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa 13 Mata, nibwo mu gihugu hose habaye ibikorwa byo gusoza icyunamo, hakomeza ibikorwa byo kwibuka mu minsi 100 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu karere ka Rwamagana uyu muhango wahuriranye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 8 y’abatutsi bishwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel mu ijambo rye yagize ati: “Iki ni igihe gikomeye haba mu gihugu cyacu no ku isi, twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo twibuka dufata umwanya wo kunamira abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi, tubaha agaciro n’icyubahiro bakwiye.
Tugomba guhora twibuka kandi twubakira ku mahitamo yacu; Twiyemeje kugumana, kureba kure no kubazwa inshingano.”
Guverineri Gasana yakomeje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yagize ati: “Twibuka twiyubaka, dusuzuma ibyo twagezeho, dusuzuma aho tugeze mu kwimakaza politiki ishyira umuturage ku isonga kandi twongera kwiyemeza ko nta jenoside izongera kuba ukundi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abapfobya Jenoside. Dufite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora. U Rwanda ni urwa twese, mureke turukomereho twubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi”.
Ntagengerwa Emmanuel, wari uhagarariye imiryango ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi, yashimiye Leta kuri gahunda yo kunga;
Yakomeje agira icyo asaba, ati: “Ndasaba abanyarwanda ko abagize uruhare muri Jenoside bajya bagira ubushake mu gusaba imbabazi kandi bikabava ku mutima no gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe batarashyingurwa mu cyubahiro”.
Musabyeyezu Dativa uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana yashimiye izari Ingabo za RPA Inkotanyi zitarebereye ubwicanyi, zikarokora Abatutsi bicwaga.
Yagize ati “Inkotanyi twazibonye nk’intumwa z’Imana, ababyeyi, abaganga ndetse nk’inzobere muri byose atari uko babyize ahubwo babiterwa n’umutima wa kimuntu. Turazirikana uburyo leta ikora amanywa n’ijoro ifasha abanyarwanda mu kwiyubaka, by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bituma twumva ko dushyigikiwe, tugahitamo gufatanya na leta kubaka Igihugu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ku mateka ya Musha, yasobanuye ko Musha y’ubu igizwe n’ahahoze ari Komine Gikoro. Ikaba ari umurenge ukikijwe n’Ikiyaga cya Muhazi ndetse n’icyari Komine Bicumbi. Avuga ko Abatutsi baho bagerageje kwirwanaho ariko uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi afatanyije n’interahamwe,abasirikare n’abapolisi babarusha imbaraga barabica.
Uyu munsi kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwifatanyije n’ubw’Akarere ka Rwamagana kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musha. Kuko uturere twombi dusangiye Ikiyaga cya Muhazi n’amateka y’uko muri 1994 hari Abatutsi b’ i Rwamagana bahungiye Rutare ho mu Karere ka Gicumbi, hakaba hanashimiwe umuturage wo muri Gicumbi wambukije Abatutsi mu kiyaga cya Muhazi hakagira n’abarokokera mu Karere ka Gicumbi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha rushyinguyemo imibiri 23,269.









